English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abahanzi Burna Boy na Rema begukanye ibihembo muri BillBoard Music Awards

Abahanzi b’ibyamamare Burna Boy na Rema begukanye ibihembo mu marushanwa mpuzamahanga ya Billboard Music Awards 2023 mu byiciro by’abahanzi bo muri Afurika.

Ni amarushanwa amaze imyaka 32 abera muri Leta zunze UBumwe z’Amarika kuri ubu ibi  birori byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023.

Umuhanzi Burna Boy yatwaye igihembo nk’umuhanzi wahize abanda munjyana ya Afrobeats(Best Afrobeats Artist) aho yari ahatanyemo na Wizkid ,Terms na Rema.

Mu butumwa bwe yavuze ko iyi intambwe ishimishije mu muziki wa Afurika ndetse no ku bahanzi baho ndetse ko bagiye gutangira gusarura ibyiza by’umuziki.

Agira ati:”ndashima Billboar Music Awads n’abantu bose babigizemo uruhare,ibi byeguriwe Afurika na buri muhanzi uva muri Afurika murumva ibyo nshaka kuvuga.

Rema yegukanye igihembo cy’umuhanzi ufite indirimbo nziza ya Afrobeats(Best Afrobieats Song) yabaye Calm Down yahuriyemo na Selena Gomez.

Yegukanye indirimbo muri 3 yahataniraga harimo Top radio Song na Top Billboard Global (ukuyemo USA).

Umuririmbyi wa Country Music Morgan Wallen niwe wegukanye ibihembo byinshi bigera kuri 11 akurikirwa a Taylos Swift wegukanye ibihembo 10 na Drake wegukanye bitanu.

Mu mateka y’imyaka 32  ibi bihembo bimaze umuhanzi Drake niwe umaze gutwara byinshi bigera kuri 39,mu gihe umuhanzikazi Taylor Swift ariwe mugore umaze kubitwara kenshi ku nshuro 29.

 



Izindi nkuru wasoma

Menya ibihugu 5 bya mbere muri Afurika mu kugira abakina imikino y'amahiwe benshi

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

Manishimwe Djabel yasobanuye impamvu yangiwe kwinjira muri Algeria

Ni nde uzahabwa urufunguzo? APR FC mu biganiro bya nyuma n’abatoza 2 bakomeye muri Afurika

Ibyo umukinnyi w’ikirangirire muri sinema Jack Chan yahishuye kuri AI yaje ashaje



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-20 14:20:39 CAT
Yasuwe: 946


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abahanzi-Burna-Boy-na-Rema-begukanye-ibihembo-muri-BillBoard-Music-Awards.php