Ababyeyi bagejeje Leta mu inkiko nyuma yuko abana babo bishwe n’umuti w’inkorora.
Umuti wakorewe mu gihugu cy’Ubuhinde w’inkorora,wahitanye abana 70 bo muri Gamabia nyuma yo gukoresha uyu muti abana bawukoresheje bagahita bahasiga ubuzima.
Icyibazo cy’abana bahitanywe ny’uyu muti cyagaragajwe mu mpera z’umwaka ushize,abana bahitanywe n’uyu muti bose bagaragazaga ibimenyetso birimo umuriro ukabije,impyiko zaba zikananirwa gukora ndetse n’umuriro mwinshi.
Abana benshi bahitanywe n’uyu muti bivugwa ko bari munsi y’imyaka itanu,uyu muti warimo uburozi burengeje urugero nkuko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima (WHO).
Umwe mu babyeyi bayoboye itsinda ry’ababyeyi batanze iki kirego witwa Ebrima Sagnia w’imyaka 44 yavuze ko iteka ahora yibuka uburyo umwana we yahoraga umubwira ko yamuvana mu bitaro akamucyura akajya gikina n’abandi bana, nawe akamubwira ko agiye ku mujyana ariko bikarangira apfuye.
Avuga ko ababyeyi bakeneye ubutabera no guhabwa impoza marira kubera uburangare bwabaye ku bakora uwo muti.
Aba babyeyi bararega minisiteri y’ubuzima muri Gambia, minisiteri y’ubutabera yo muri Gambia ndetse n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti.
Urubanza rwatangiye kuburanishwa tariki ya 12 Nyakanga 2023,kuri tariki ya 24 ukwakira byari biteganijwe ko urubanza ruburanishwa mu mizi ariko nta muntu n’umwe waje uhagarariye guverinoma ya Gambia wabonetse murukiko.
Urubanza rwongeye gushyirwa kuri tariki ya 7 Ugushingo 2023, abahagara riye guverinoma ya Gambia barobonetse ariko abakoze bagakwirakwiza uwo muti ntabwo babontetse , ibyatumye hanzurwa ko urubanza ruzaburanishwa mu impera z’Ugushingo uyu mwaka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show