Uwigeze guhanura itanga ry'Umwamikazi Elizabeth II bikaba impamo yavuze igihe Charles III azatangira
Amezi make mbere y’uko uwari Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II atanga hari umwe mu bakoresha internet wanditse kuri Twitter itariki azatangiraho kandi biba impamo,uyu yongeye kuvuga ko Umwami Charles III urwaye kanseri azapfa mu 2026.
Uyu witwa Logan Smith yari yatangaje mbere ko Elizabeth II azatanga tariki 8 Nzeri 2022, agasimburwa na Charles, kandi koko ntibyatinze kuba impamo.
Ubundi butumwa yashyize kuri Twitter buvuga ko Umwami Charles III azapfa tariki 28 Werurwe 2026,ndetse bwahise bukwirakwira kandi buvugisha benshi.
Gusa Logan yabonye ubutumwa bukomeje gukwirakwizwa, abantu bamutuka abanza guhisha konti ye ariko Twitter ihita iyisiba.
Hari bamwe bahise batangira kuvuga ko Abongereza bagiye guhigisha uruhindu uyu mugabo uhanura iby’urupfu rw’abayobozi bakomeye babo, mu gihe undi yavuze ati “nanjye nizera ko Umwami Charles III azategeka igihe kigufi. Ni imyaka iri hagati y’itanu na 10.”
Undi yagize ati “Nta muntu ushobora kuvuga ngo Umwami Charles III azatanga mu 2026, Imana yonyine ni yo ishobora kugena ko runaka azapfa ku munsi uyu n’uyu.”
Umwami Charles III arwaye kanseri itaratangajwe ubwoko bwayo. Mu Bwongereza imibare igaragaza ko umugabo umwe muri batanu ashobora kurwara kanseri mu buzima bwe, mu gihe umugabo umwe mu bagabo umunani ahitanwa na yo.
Umwami Charles III w’imyaka 73 yimye ingoma nyuma y’urupfu rwa mama we wari umaze imyaka 70 ari Umwamikazi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show