English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuraperi Riderman n’umugore we babyaye impanga

 

Mu gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yaba yarabyaye abakobwa b’impanga, yashyize arabyemeza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Aya ni amakuru amaze igihe kigera ku byumweru bibiri bihwihwiswa ko uyu muryango wungutse abana ariko bikomeza kugirwa ubwiru.

Yanditse agira ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu.”

Bivugwa ko izi mpanga yazibyaye ku wa 13 Kamena 2021 akaba agize abana batatu imfura yabo ikaba ari umuhungu.

Muri 2015 nibwo uyu muraperi Riderman yashakanye na Miss Agasaro Nadia Farida, byaje bitunguranye kubera urukundo rwari rumaze igihe yari afitanye na Asna.

 



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi barahiga bukware uwateye undi Grenade amuziza kugirana umubano udasazwe n’umugore we.

Twinjirane mu Cyumba cya Rap: Riderman yavuye ku rubyiniro abafana batanyuzwe, Tuff Gang bite?

USA: Umuraperi Lil Durk ari mu bihe bitoroshye muri gereza.

Byabaye akamenyero: Yarashe mu kico umwana we n’umugore nyuma y’iminsi micye undi abikoze.

Umuraperi Kendrick Lamar yambitswe ikamba n’urubuga rukomeye ku Isi rwa Apple Music.



Author: Chief Editor Published: 2021-06-23 11:28:51 CAT
Yasuwe: 431


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuraperi-Riderman-numugore-we-babyaye-impanga.php