English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Umunyabigwi Bobby Caldwell yitabye Imana

 

Umunyabigwi mu Njyana ya R&B, Bobby Caldwell, yitabye Imana ku myaka 71 bivugwa ko yari amaze igihe ahanganye n’uburwayi bufitanye isano n’imitsi ikorana n’ubwonko.

Yitabye Imana nyuma yo kumara igihe cyingana n’imyaka 6 ahanganye n’ubu burwayi.

Umufasha we Mary Caldwell  niwe wabaye uwa mbere mu gutangaza aya makuru, yavuze ko umukunzi we yitabye Imana . Ibi byabaye ubwo yarari murugo rwe ruri i Great Meadows muri New Jersey

Ati "Bobby yapfiriye hano mu rugo. Namufashe mu maboko igihe yadusigaga. Nzahorana umutima umenetse. Ndashimira mwese ku bw’amasengesho yanyu menshi mwakoze buri mwaka. Yari ahanganye n’uburwayi mu myaka itandatu n’amezi abiri. Ruhukira ku Mana, Rukundo rwanjye."

Abahanzi benshi ndetse n’ibyamamare bababajwe n’urupfu rewa nyakwigendera Caldwell .

Chance the Rapper wababajwe cyane n’urupfu rwa Bobby Caldwell, yafataga nk’icyitegerere kuri we,  ndetse yahishuye ko hari indirimbo yari ari kumufashaga kwandika.

 

Bobby Caldwell yatangiye muzika mu 1970, yamamaye mundirimbo What You Won’t Do For Love’ muri 1978 ndetse yakoze n’izindi zitandukanye zirimo My Flame, Carry On, Open Your Eyes nizindi ndetse muri 1998 2 Pac yifashije What You Won’t Do For Love’ mugukora Do for Love.

 

Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye.

Mukasanga Salima na Mutuyimana Dieudonné bazasifura imikino ya CHAN 2024.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-03-17 12:03:25 CAT
Yasuwe: 248


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyabigwi-Bobby-Caldwell-yitabye-Imana.php