Umuntu wa mbere yashizwe mu bwonko akuma kagereranywa na mudasobwa
Sosoyeti y’umuherwe Elon Musk yitwa ‘Neuralink’ yashize mu bwonko bw’umuntu akuma kagereranywa na mudasobwa, iyi sosiyeti itangazo ko kugeza ubu uwo muntu ameze neza nta kibazo na kimwe afite.
Umuherwe Elon Musk yahawe uburenganzira bwo gukora iryo gerageza muri Gicurasi 2023 abuhawe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’imiti (FDA).
Nyuma yo guhabwa ubwo bureganzira yahise atanga amatangazo amenyesha abakorera bushake ko bakwiyandikisha kugirango igerageza ritangire.
Sosiyeti ya Neuralink yahise itangira ubushakashatsi bw’imyaka itandatu hakoreshwa za ‘robot’ mu gushira udutsinga 64 mu mubiri w’umuntu ariko duto cyane kurusha umusatsi tugashirwa mu gice cy’ubwonko cyigenzura ubushake bwo kugenda.
Iyi sosoyeti ikomeza ivuga ko izo nsinga zizifashishwa mu gutuma ako kuma kabona ingufu zigakoresha zishobora kujyamo bidasabye ko gacomekwa.
Elon yavuze ko ako kuma kitwa ‘Telepathy’ gashobora gutuma umuntu ugashizwe mo ashobora kugenzura igikoresho icyo aricyo cyose harimo telephone ,mudasobwa binyuze mu gutekereza gusa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show