English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Ruti Joël yazamuye yasogongeje abakunzi be indirimbo ye ya ndikiwe na Yvan Buravan

Umuhanzi Ruti Joël ukunzwe na benshi muri iki gihe, ubwo yari mu gitaramo "Rurasugiye" cyateguwe n’itorero Ibihame by’Imana, yasogongeje abakunzi be kuri album ye ya mbere iriho indirimbo yandikiwe na Yvan Buravan.

Ruti umaze iminsi itanu amurikiye abakunzi be album yise ’Musomandera’, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ziyiriho, bwa mbere mu gitaramo.

Nubwo kuri bamwe bwari ubwa mbere bumvise izi ndirimbo, banyuzwe n’ubuhanga bw’uyu muhanzi uririmba anabyina mu buryo gakondo.

Uyu muhanzi akigera ku rubyiniro yakirijwe amashyi menshi, ahera ku ndirimbo yise ’Cyane’, abona kuramutsa abari bitabiriye iki gitaramo.

Zimwe mu ndirimbo yaririmbye ziri kuri iyi album zirimo ’Rwagasabo’, indirimbo yishimiwe cyane bitewe n’imicurangire yayo. Mbere y’uko akomeza, yasabye abakobwa guhaguruka abaririmbira iyo yise ’Cunda’, yanzika agira ati ‘Nakuboneye akazina nkwita Cunda we, Cunda amata we."

Ruti Joël yahise akomereza ku ndirimbo irata ubwiza bw’umukobwa yandikiwe na Yvan Buravan, ahishura ko bahisemo kuyita ’Nyambo’’

Uyu muhanzi wishimiwe na benshi yahise akomereza ku ndirimbo yise ’Amaliza’, ayitura abakobwa bazi ko ari beza.

Uyu muhanzi mbere y’uko asoza, yavuze ijambo ryakoze benshi ku mutima, ko yagize amahirwe yo kumenya no guhura na Yvan Buravan watumye amenya no gukunda Imana kurushaho.

Yagize ati "Nkongi yamfashije gukora umuzingo wanjye wa mbere, nagize amahirwe yo kumugira, yansigiye Imana, nanjye reka mbaririmbire indirimbo yansigiye, nyibaririmbire uko yayiririmbye."

Uyu muhanzi yahise aririmba indirimbo ’Ni Yesu’ ya Yvan Buravan, yasohotse kuri album ’Twaje’, imaze umwaka isohotse.

Iyi ndirimbo yakoze benshi ku mutima, barahaguruka bazamura amatoroshi, baririmbana na we ijambo kurindi.

Iyi ni yo ndirimbo uyu muhanzi wanyuze benshi muri iki gitaramo yasorejeho, aherekezwa n’urufaya rw’amashyi yakomewe n’abari bamukurikiye bifuza ko akomeza.

 

 yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig Gen Gashugi, amugira Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe

Umuhanzi Elijah Kitaka yahakanye ibyo kuba umutinganyi, ahishura ikintu gitangaje ku bagore.

Umuhanzikazi Bwiza yavuze icyo bisobanuye kuba yarahuriye ku rubyiniro na John Legend.

Hemejwe urupfu rw’umuhanzi w’imyaka 4 y’amavuko Ashna Lweri.

Byiringiro Lague yemereye abakunzi ba Rayon Sports ikintu gikomeye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-15 15:24:52 CAT
Yasuwe: 390


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Ruti-Jol-yazamuye-yasogongeje-abakunzi-be-indirimbo-ye-ya-ndikiwe-na-Yvan-Buravan.php