English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Liam Payne wamenyekanye mu itsinda rya ‘One Direction’ yapfuye bitunguranye.

Umuhanzi  ukomoka muri Argentine Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction, yitabye Imana ku myaka 31 y’amavuko.

Uyu muhanzi yitabye Imana nyuma y’uko ahanutse ku rubaraza rw’igorofa ya gatatu ya hoteli mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine.

Polisi ya Argentineyashyize itangazo hanze ku wa Gatatu tatiki ya 16 Ukwakira 2024, rivuga ko basanze umurambo ari uwa Payne, nyuma y’uko itsinda ry’ubutabazi ryihutiye kugera ahabereye insanganya mu gace kegereye Umujyi wa Palermo ku wa gatatu.

Polisi yo muri Buenos Aires  kandi yanatangaje ko, babanje kubwirwa amakuru y’uko ari umuntu watezaga akavuyo bigaragara ko yanyoye nyinshi n’ibiyobyabwenge.

Bageze kuri iyo hoteli, babwiwe ko babanje kumva urusaku rwinshi mu gikari cy’iyo hotel. Bidatinze, ari bwo bahise babona umurambo wa Payne, ndetse Polisi ikaba yahise itangira iperereza.

Amakuru y’urupfu rwe amaze kumenyekana, abafana batangiye guteranira hanze y’iyo hotel i Buenos Aires aho uyu musore yapfiriye, bamwe bakaba baje bwitwaje buji mu rwego rwo kunamira uyu musore.

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza muri Argentine, byemeje ko byavuganye n’abayobozi bo muri iki gihugu, ku byerekeye amakuru y’urupfu rw’uyu musore w’Umwongereza, gusa nta bindi bisobanuro byatanzwe.

Payne yazamukiye mu itsinda rya One Direction ryakunzwe cyane ku rwego rw’Isi, nyuma y’uko ryitabiriye amarushanwa ya X Factor, yacaga ya kuri televiziyo mu mwaka wa 2010. Ni itsinda ryari rigizwe na bagenzi be barimo Harry Styles, Louis Tomlinson, Niall Horanndetse na Zayn Malik.

 



Izindi nkuru wasoma

Nyabihu: Umunyeshuri yapfiriye ku ishuri bitunguranye.

Umuhanzi Liam Payne wamenyekanye mu itsinda rya ‘One Direction’ yapfuye bitunguranye.

Musanze: Yasazwe mu rugo rw’indaya yapfuye, bikekwa ko ariwe wamwivuganye.

Umuhanzi wamenyekanye nka Ndandambara yatakambiye Perezida Kagame.

Uwamenyekanye mu ndirimbo ’Azabatsinda Kagame’, yahawe inzu y'ishimwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-17 12:28:48 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Liam-Payne-wamenyekanye-mu-itsinda-rya-One-Direction-yapfuye-bitunguranye.php