English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Davido yasabwe gukosora imvugo yakoresheje isebya Nigeria.

Amazina ye nyakuri ni Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido, ari gusabwa  gukosora ndetse akanasabira imbabazi ibyo yavugiye mu kiganiro yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro cyitwa ‘The Big homies House podcast’ niho Davido yagiriye inama abakomoka muri Afurika batuye muri Amerika, kutagaruka muri Afurika, cyane cyane muri Nigeria.

Ni mu gihe Abanyafurika batuye muri Amerika bafite impungenge kuri Politike ya Donald Trump uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu.

Davido ati ”Si byiza kugaruka mu rugo, kuko ubukungu bwaho ntabwo bumeze neza.”

Umuyobozi w’ishyaka APC ( All Progressives Congress), muri Nigeria Joe Igbokwe, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyatangajwe na Davido.

Joe yanditse ubutumwa kuri Facebook ati “Davido yambabaje ubwo yabwiraga Isi ko ubukungu bwa Nigeria bujegajega. Ibi birababaje cyane. Namugira inama yo gukosora iyi mvugo vuba na bwangu. Nigeria niyo yagize Davido uwo ari we uyu munsi.”

Bashir Ahamed wabaye umujyanama wa Perezida Mohammadu Buhari, na we ntiyaripfanye ati “Kugurisha igihugu cyawe ku butaka bw’abanyamahanga ni ugutenguha kandi si no gukunda igihugu. Ibyamamare nka Davido bikwiriye kumenya ko ari byo bihagarariye Nigeria aho byajya hose.”



Izindi nkuru wasoma

Ikihishe inyuma y’urupfu rw’umuhanzi Delcat Idengo wabarizwaga mu ngabo za Wazalendo.

Umuhanzi Bebe Cool yashimiye Bbi Wine kubera igikorwa cy’indashyikirwa yakoze.

Impagarara mu nama y’Abakuru b’Ibihugu i Dar es Salaam: Moussa Faki yasabwe gusohoka mu nama.

Urakoze Papa Paul Kagame- Umuhanzi Jose Chameleone.

Ntibisazwe: Umuhanzi Mike Kayihura afite inzozi zo kuba umutoza w’umupira w’amaguru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-26 10:06:08 CAT
Yasuwe: 140


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Davido-yasabwe-gukosora-imvugo-yakoresheje-isebya-Nigeria.php