English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Chris Eazy ufitanye imishinga migari na Sheebah Karungi, ategerejwe i Kampala.

Mu gitondo cyo kuri uyu  wa 1 Ugushyinho 2024, umuhanzi Chris Eazy wamenyekanye mu jyana ya muzika ategerejwe i Kampala aho afite igitaramo mu mpera z’iki Cyumweru, ariko kandi afitanye imishinga  migari y’indirimbo n’abarimo Sheebah Karungi n’abandi bahanzi batandukanye.

Amazina ye nyakuri ni Rukundo Christian wamenyekanye ku mazina ya Chris Eazy mu muziki nya Rwanda, yerekeje i Kampala mu bitaramo ngarukamwaka bizwi nka ‘Iwacu Heza’ bihuza Abanyarwanda batuye muri Uganda, Abarundi ndetse n’abandi bo mu Bufumbira.

Ibi bitaramo ahanini biba bigamije kwishimira umuco w’ibihugu byombi, aho iyi ari inshuro ya 8 bigiye kuba, umwaka washize umuhanzi akaba na producer Element akaba ari we mu Nyarwanda wari watumiwe.

Iwacu Heza izaba hagati ya tariki ya 2 na 3 Ugushyingo 2024, aho Junior Giti usanzwe urebera inyungu za Chris Eazy, atangaza ko bakomeje kumutumira kenshi ariko ntibikunde.

Ati ‘’Bazava muri Uganda basoje imishinga y’indirimbo bafitanye n’abarimo Sheebah Karungi ndetse na Azawi.’’

Junior  Giti  yanavuze ko hari indirimbo Eazy azakorana na Levixone ikaba yarakozwe na Prince Kiiz ndetse akaba yemeje ko bazava i Kampala bafashe amashusho yayo.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

Urukiko rwarekuye Chris Brown nyuma yogutanga amafaranga atagira ingano

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-01 10:38:13 CAT
Yasuwe: 325


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Chris-Eazy-ufitanye-iminshinga-migari-na-Sheebah-Karungi-ategerejwe-i-Kampala.php