Yves Iyaremye Chief Editor. 2020-12-26 13:58:04
Umwe mu bafana b’umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamamaye mu muziki nka Bushali, yamugeneye ibaruwa irimo amagambo y’agahinda, imusaba kugaruka mu muziki yahinduye umuvuno, no guhindura imyitwarire ye aho kugenda akabura kandi yari amaze kwigarurira imitima ya benshi.
Ibaruwa yandikiwe Bushali nkuko tubikesha igitangazmaakuru Ibazenawe.com harimo kuba umufana yamusabye guhinduka, zahabu ye ikarabagirana.
Agira ati “Iyo utaza kuyoba zahabu yawe iba irabagiranira mu mitima ya benshi agahinda ni kose ku bakunzi ba Kinyatrap isa nk’aho uwayizanye ari kugenda abura bitewe no kunywa ibiyobyabwenge”.
Uyu mufana mu ibaruwa ye yagize ati: “Bwana Hagenimana Jean Paul unyemerere nkoreshe amazina yawe y’ubuhanzi twakumenyeho ukigarurira imitima yacu.
Ndakubwira mu magambo macye ariko arimo byinshi nkeneye ngo wongere uzahure imitima yacuze umwijima yakundaga Kinyatrap, reka mbanze nkushimire ukuntu hari imitima wongeye gutuma itera neza kubera injyana nshya wadukundishize.
1. Nonese ko wari utwigaruriye ugahita utujugunyira abandi ?
2. Kuki watumye Kigali irabagirana utayibyaza umusaruro ngo uyikuremo agasamusamu kazagucuma mu busaza bwawe? Utu twari utabazo duto nakubazaga bwana Bushali.
Nk’abafana bawe dore ibyo dukeneye nyuma y’aho uvuye mu kigo kinyuramo abakurikiranyweho imyitwarire idahwitse, ongera wiminjiremo agafu maze umwaka wa 2021 uzawutangirane umuzigo mushya nk’uko mubivuga mu mvugo zanyu.
se icyizere wari ufitiwe na benshi ubu uzakigarure ute? Ahahhh sindiguseka ahubwo nukwitsa umutima kuko mbona iki gihe icyizere gisigaye gihenze kuruta ibindi, gusa dufatanyije nk’abafana bawe tuzakoroboza turebe ko twakongera tukacyubaka mu mitima y’abanyarwanda.
Iyo utaza kuyoba zahabu yawe iba irabagiranira mu mitima ya benshi agahinda ni kose ku bakunzi ba Kinyatrap isa nk’aho uwayizanye ari kugenda abura bitewe no kunywa ibiyobyabwenge.
Abandi amarushanwa bayageze kure bayitabira bagahemberwa ibikorwa bakoze muri uyu mwaka wa 2020 nyamara wowe twe abafana bawe twari twigunze mu mezi ya nyuma y’uyu mwaka. Ikosore, hinduka, maze udusubize ibyishimo waduhaga mbere.
Murakoze”.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show