English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubyeyi w’umuraperi Bably yitabye Imana

Umuraperi Miheto Bably wamenyekanye mu muziki w’u Rwanda mu ndirimbo nka ‘Isezerano rya cyera’, ‘Isoko’ n’izindi ari mu gahinda ko kubura nyina witabye Imana mu rukerera rwo ku wa 11 Mutarama 2023.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bably yabwiye abamukurikira iby’iyi nkuru mbi agira ati “Ruhukira mu mahoro mama wambyaye, Allah aguhe ijuru, ndishimye ku rundi ruhande kuko nziko ugiye mu ijuru, nabonye ibimenyetso.”

Uyu mubyeyi yitabye Imana uyu muraperi atari mu gihugu kuko asigaye atuye i Burayi muri Suède.

Mu kiganiro kigufi Bably yavuze ko umubyeyi we yagize uburwayi butunguranye, yajyanwa kwa muganga agahita yitaba Imana.

Byitezwe ko uyu mubyeyi wari ufite imyaka 56 ashyingurwa kuri uyu wa 11 MUtarama 2023.

Bably ni umwe mu baraperi bamamaye mu muziki w’u Rwanda mu myaka yo hambere, uyu akaba yaramamaye mu ndirimbo nka; Isezerano rya cyera,Umwamikazi n’izindi nyinshi.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Yaranzwe no kwitangira abandi: Ubuzima bwa Musenyeri Barugahare witabye Imana

Alain Mukuralinda yitabye Imana.

Alain Mukuralinda wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana ku myaka 55

Padiri Nkurunziza wa Diyosezi ya Ruhengeri yitabye Imana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-11 16:59:47 CAT
Yasuwe: 375


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubyeyi-wumuraperi-Bably-yitabye-Imana.php