U Burundi bukeneye ubutabazi bw'amahanga kuko ibiza byafashe indi ntera
Icyibazo cy'ibiza gikomeje gufata indi ntera mu gihugu cy'u Burundi, cyahagurukije Umuryango w'Abibumbye ndetse na Leta muri rusange batangira gutabariza icyo gihugu bagaragazako abaturage bari mukaga kubera ibiza byatewe n'imvura bikomeje kwiyongera.
Iyi mvura nyinshi yatumye inzuzi n'ikiyaga cya Tanganyika byuzura birushaho guhitana ubuzima bw'abantu,gusenya amazu,gutwara imyaka ndetse no kunona ibintu byinshi bitandukanye.
Kubera iyo mpamvu Umuryango w'Abibumbye na Leta y'u Burundi ku wa kane tariki ya 18 Mata basohoye itangazo batabariza abaturage bavugako mu myaka 20 ishize u Burundi bwagiye buhungabanywa na bene ibyo biza bitewe n'ihindagurika ry'ikirere riza riri ku rwego rudasanzwe.
Leta y'u Burundi na LONI bavugako hakozwe ibishoboka byose kugirango ibyo biza byirindwe ariko bikaba bikomeje kugorana.
Kubera uburyo icyo kibazo gikomeje gufata indi ntera u Burundi bwatangajeko bigeze igihe hifashishwa ubutabazi bw'ibindi bihugu kuberako byamaze kurenga ubushobozi bwabo nk'igihugu.
Ibyo bihe bidasanzwe byiswe El Nino bikomeje kugenda byiyongera no mu bindi bice bitandukanye by'u Burundi none u Burundi na LONI bakaba bafashe umwanzuro wihutirwa wo gutabaza amahanga mu gufasha u Burundi guhangana ningaruka zibyo biza,
U Burundi buza mu bihugu 20 ku isi bifite intege nke mu guhangana n'ibiza,kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 306 nibo bakeneye ubutabazi bwihuse.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show