English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Burundi bukeneye ubutabazi bw'amahanga kuko ibiza byafashe indi ntera

Icyibazo cy'ibiza gikomeje gufata indi ntera mu gihugu cy'u Burundi, cyahagurukije Umuryango w'Abibumbye ndetse na Leta muri rusange batangira gutabariza icyo gihugu bagaragazako abaturage bari mukaga kubera ibiza byatewe n'imvura bikomeje kwiyongera.

Iyi mvura nyinshi yatumye inzuzi n'ikiyaga cya Tanganyika byuzura birushaho guhitana ubuzima bw'abantu,gusenya amazu,gutwara imyaka ndetse no kunona ibintu byinshi bitandukanye.

Kubera iyo mpamvu Umuryango w'Abibumbye na Leta  y'u Burundi ku wa kane tariki ya 18 Mata basohoye itangazo batabariza abaturage  bavugako mu myaka 20 ishize u Burundi bwagiye buhungabanywa na bene ibyo biza bitewe n'ihindagurika ry'ikirere  riza riri ku rwego rudasanzwe.

Leta y'u Burundi na LONI bavugako hakozwe ibishoboka byose kugirango ibyo biza byirindwe ariko bikaba bikomeje kugorana.

Kubera uburyo icyo kibazo gikomeje gufata indi ntera u Burundi bwatangajeko bigeze igihe hifashishwa ubutabazi bw'ibindi bihugu kuberako byamaze kurenga ubushobozi bwabo nk'igihugu.

Ibyo bihe bidasanzwe byiswe El Nino bikomeje kugenda byiyongera no mu bindi bice bitandukanye  by'u Burundi none u Burundi na LONI bakaba bafashe umwanzuro wihutirwa wo gutabaza amahanga mu gufasha u Burundi guhangana ningaruka zibyo biza,

U Burundi buza mu bihugu 20 ku isi bifite intege nke mu guhangana n'ibiza,kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 306 nibo bakeneye ubutabazi bwihuse.



Izindi nkuru wasoma

Ibirindiro bya FARDC biri i Nzuro byashegeshwe n'bisasu bivugwako byoherejwe na M23

Ingabo z'u Burusiya zinjiye mu birindiro by'ingabo za Amerika ziri muri Niger

Abimuwe muri Bannyahe imyaka 7 ishize bababajwe n'indishyi bagiye guhabwa

Abimukira bo mu Bwongereza batinye koherezwa mu Rwanda none batangiye guhungira mu bindi bihugu

Rashid Hakuzimana yanze kwiregura ahubwo asaba Iphone,Radio,mudasobwa n'ibindi byinshi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-19 10:02:42 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Burundi-bukeneye-ubutabazi-bwamahanga-kuko-ibiza-byafashe-indi-ntera.php