English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwamagana: Umunyeshuri wa Kaminuza yarohamye muri Muhazi arapfa

Umunyeshuri wigaga muri IPRC Gishari yarohamye mu kiyaga cya Muhazi giherereye mu Karere ka Rwamagana, ahita apfa, kuri uyu wa 15 Kanama 2023.

Uyu witwa Nshimiyimana John yari yajyanye na bagenzi be koga ariko we agira ibyago ararohama nk'uko byemezwa n'ubuyobozi bw'uyu Murenge.

Uyu munyeshuri wigaga mu mwaka wa mbere, akimara kurohama bagenzi be bagerageje kumutabra bamujyana kwa muganga, apfira ku bitaro.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rwamagana buburira abajya koga muri kiriya kiyaga kubireka kuko akenshi habamo isayo, kandi gutabara uwarohamyemo bikaba bigoye kuko atari ahantu hagenewe kogerwa.

Ku munsi w'ejo mu Karere ka Rubavu na ho hamenyekanye amakuru y'umusore muto warohamye mu kiyaga cya Kivu ari kwitegura amarushanwa mpuzamahanga yo koga.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Rusizi: Yapfiriye muri Kasho ya Polisi ya Kamembe.

Ruhango: Uwaruri gusengera umurwayi yapfiriye mu maboko ye ahita atabwa muri yombi.

Hasohowe impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.



Author: Muhire Desire Published: 2023-08-16 18:18:43 CAT
Yasuwe: 136


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rwamagana-Umunyeshuri-wa-Kaminuza-yarohamye-muri-Muhazi-arapfa.php