English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro: Inkuru ibabaje y’uwatakambiye Leta ngo azapfane itara n’udufaranga nk’abandi

Mu nzu y’icyumba kimwe, iherereye mu mudugudu wa Buruseli, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Musasa, niho Bicamumpaka Elias, umusaza w’inshike w’imyaka 71, arara rwanambi. Uyu musaza wicumbikiye wenyine, atunzwe no gutega amafuku, ntagira icyo kurya gihamye cyangwa uwo bafatanya amaganya y’ubuzima, aratakambira Leta ngo imurebe ijisho.

Mu ijwi ryuje umubabaro Bicamumpaka yagize ati “Nabonye bavuga ko hari amafaranga y’ingoboka ahabwa abageze mu zabukuru batishoboye, ariko njye sinigeze nyahabwa. Nahatiwe kuri SACCO bambwira ngo mashini yarapfuye. Ibyo babimbwiye inshuro nyinshi kugeza ubwo nibajije niba ‘mashini yapfuye’ ari njye njyenyine bireba.’’

‘Kurya ni urugamba’: Ubuzima bwa Bicamumpaka buvugwa n’abaturanyi be

Uwimana Adèle, umuturanyi we, avuga ko Bicamumpaka ari mu bantu bagaragara nk’abatereranywe n’amateka, nubwo bitagombye kuba bityo. “Ubuzima bwe bushingiye ku gutega amafuku. Iyo nta mafuku yaguye mu mutego, aba afite ibyago byo gusiba ifunguro ry’umunsi. Nta kundi aba yabigenza.”

Uwimana akomeza avuga ko nubwo abahinzi bamwishyura igihe amafuku ye yaguye mu murima wabo cyangwa yakuyemo imbuto, ayo mafaranga atamuhaza mu buzima busanzwe.

Ati “Ni umuntu ugaragara ko akwiye gufashwa. Biratuyobera impamvu atagaragara mu barimo guhabwa inkunga y’ingoboka.”

Aho ubuyobozi bw’ibanze buhagaze

Mu gushaka kumenya impamvu uyu musaza atagaragazwa nk’umwe mu bakwiye kwitabwaho na gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye, twagerageje kuvugana na Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa. Ariko ntitwabashije kumubona kuri telefoni ye igendanwa.

“Nzapfa nibutse ko nagize itara n’udufaranga”: Ubutumwa bwe bwa nyuma bushengura umutima

Bicamumpaka asoza agira ati “Uwampa ako gafaranga nk’abandi, ndetse n’itara nkacanirwa mu nzu, nkapfa nibuka ko nabonye ku itarambere rya Perezida Kagame,’’ agaragaza kandi ko icyizere cya nyuma asigaranye gishingiye ku kuba igihugu cyamwumva.

Inkuru dukesha Mama U Rwagasabo

Nsengimana Donatien| Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Gicumbi: Inkuru y’umubyeyi warokotse Jenoside, washimishijwe n’impano yahawe na DASSO

Rutsiro: Inkuru ibabaje y’uwatakambiye Leta ngo azapfane itara n’udufaranga nk’abandi

Rutsiro: Muri bane bagwiriwe n’igisimu bacukura amabuye umwe yahasize ubuzima

DRC: Abacuruzi b’amafi baratakambira Leta nyuma yo kubura abaguzi n’ubwishyu bw’amadeni

Rutsiro: Umusore arahigwa bukware nyuma yo gukekwaho gusambanya abana 2 mu ishyamba



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-06 11:34:21 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutsiro-Inkuru-ibabaje-yuwatakambiye-Leta-ngo-azapfane-itara-nudufaranga-nkabandi.php