English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida w'u Rwanda n'uw'Ubufaransa baganiriye byinshi binyuze kuri telefone

Ibiro by'umukuru w'igihugu Village Urugwiro byatangajeko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron kuri telefone baganira ku ngingo zitandukanye ndetse baganira ku kibazo cy'umutekano muke gikomeje gukomera mu Burasirazuba bwa Congo.

Inshuro nyinshi iyo Perezida w'u Rwanda ndetse na Perezida wa DRC bagiranye ikiganiro n'umuyobozi runaka biragoye ko icyo cyiganiro cyarangira badakomoje ku cyibazo cy'intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibyo byose biterwa nuko DRC ishinja u Rwanda kuba arirwo ruri inyuma y'ibibi byose bihabera kuko u Rwanda rushinjwa gutera inkunga no gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rubihakanira kure.

Nubwo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ishinja u Rwanda gukorana na M23 u Rwanda narwo rushinja DRC gufasha no guha intwaro umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda ndetse ukaba ufatanya na Wazalendo mu guhangana n'umutwe wa M23.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byumva icyo M23 irwanira kuko ruri mu bihugu bicumbikiye impunzi nyinshi zakuwe mu byazo n'abo mu mutwe wa FDLR kuri ubu nabo bari mu ihuriro rirwanya M23.

Ibiro by'umukuru w'igihugu bibinyujije ku rubuga rwa X byatangajeko Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Emmnauel Macron w'Ubufaransa bagiranye ibiganiro by'ingirakamaro aho baganiriye ku bufatanye bw'ibihugu byombi.

Abasesenguzi bemezako umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa usigaye umeze neza nyuma y'uko igihugu cy'Ubufaransa cyemeye uruhare cyagize mu ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 icyakora ngo Ubufaransa buracyagenza make mu guta muri yombi abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

 



Izindi nkuru wasoma

Raporo nshya ishyira u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere mu guha ubwisanzure itangazamakuru

Havutse ikirego gishya ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Umuhoza Victoire yagejeje u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-23 15:30:35 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wu-Rwanda-nuwUbufaransa-baganiriye-byinshi-binyuze-kuri-telefone.php