English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Paul Kagame yifatanyije n'abagore bavuga rikijyana mu nama iri kubera i Kigali

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n'abayobozi b'abagore baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika aho bateraniye mu Rwanda mu nama y'ikigo cy'aba Perezida gishinzwe guteza imbere Abagore n'iterambere (EJS Center).

Perezida Paul kagame yari kumwe na Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia, Catherine Samba Panza  wabaye umuyobozi wa Repubulika ya Santarafurika n'abandi bayobozi bitabiriye  iyo nama yo ku rwego rwo hejuru mu buyobozi bwa Amajae(Amajae High-Level Leadership).

Mbere yuko Perezida Paul Kagame yifatanya nabo bagore muri iyo nama yabanje kwakira Madamu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mata 2024.

Iyo nama y'iminsi ibiri iteraniye i Kigali guhera ku wa kane tariki ya 18 Mata ikaba ihurije hamwe amatsinda atatu y'abagore b'abayobozi 42 baturutse mu bihugu 19 by'Afurika.

Ku munsi wejo hashize ku wa kane  abashitsi n'impuguke barebeye hamwe amahirwe n'ingorane bitandukanye  bikigaragara mu rugendo rw'ubuyozi bw'umugore

Nyuma y'ijambo ritangiza iyo nama kumugararo Madamu Ellen Johnson Sirleaf   n'umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni J Mohammed bagejeje ijambo ryibanze abitabiriye iyo nama. 

Iyi nama itanga amahirwe yo guhuriza hamwe gahunda y'ubufatanye yiswe Amajae igamije kubyaza umusaruro imbaraga zabo bayobozi b'abagore no guherekeza urugendo rwabo rw'ubuyobozi mu gihe cyo guhangana n'ingorane ndetse no  gukoresha neza amahirwe babona.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)

Umunyabyaha Paul Kagame ndashaka guhura nawe nka mutuka - Perezida Felix Tshisekedi

Kenya: Abantu barenga 40 bamaze gupfa kubera iturika ry'urugomero

Kigali:Imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru yishe abantu babiri inasenya amazu y'abaturage

Inama y'Abaminisitiri yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw'Intara



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-19 14:24:49 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Paul-Kagame-yifatanyije-nabagore-bavuga-rikijyana-mu-nama-iri-kubera-i-Kigali.php