Nyanza:Umusore ukekwaho gusambanya abana biga mu mashuri y'incuke yatawe muri yombi
Umusore w'imyaka 20 witwa Jaques wo mu Murenge wa Cyabakamyi wari uragiye inka arakekwaho gusambanya abana babiri biga mu mashuri y'incuke ubwo bari bamunyuzeho bavuye kwiga.
Umwe mu bakurikiranye aya makuru yavuze ko aba bana bavuze ko bavuye ku ishuri banyura kuri uwo musore aragiye inka mu ishyamba arabatangira maze arabasabamya.
Amakuru avuga ko byamenyekanye ubwo aba bana bajyaga kunyara bakababara ababyeyi babo bareba bagasanga imyanya ndangagitsina yabo yarangiritse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabakamyi Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abo bana bikekwa ko basambanijwe umwe afite imyaka irindwi undi akagira imyaka 6.
Ababyeyi b'aba bana bagiriwe inama yo kubajyana kwa muganga kugirango basuzumwe n'abaganga.
Uwo musore ukekwaho gusambanya abo bana yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukingo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show