English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nta buhungiro afite: Benjamin Netanyahu yahagurukiwe n’ibihugu by’i Burayi.

Ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi byiyemeje kubahiriza icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) cyo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na Yoav Gallant wari Minisitiri w’Ingabo.

ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Netanyahu na Gallant tariki ya 21 Ugushyingo 2024, isobanura ko bakurikiranyweho ibyaha by’intambara byakorewe mu ntara ya Gaza kuva mu Ukwakira 2023 kugeza muri Gicurasi 2024.

Ni icyemezo Netanyahu yamaganye, avuga ko kigaragaza urwango uru rukiko rufitiye Abisiraheli, kandi ko nta gaciro Israel igiha. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zanenze uru rukiko, zigaragaza ko ibitero by’ingabo za Israel muri Gaza bigamije kubungabunga umutekano w’igihugu cyazo.

Ibihugu by’i Burayi byasinye amasezerano ya Roma agenga imikorere ya ICC: u Buholandi, u Busuwisi, Ireland, u Butaliyani, Suède, u Bubiligi n’u Bwongereza, byemeje ko byiteguye guta muri yombi Netanyahu na Gallant mu gihe babikandagiramo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko ubusanzwe igihugu cye kitigeze gishyira mu bikorwa icyemezo cya ICC cyo gufunga umuntu kubera ko nta washyiriweho izi mpapuro wakigezemo.

Starmer yasobanuye ko kuri iyi nshuro, u Bwongereza bwiteguye kubahiriza icyemezo cyo gufunga Netanyahu na Gallant.

Ati “U Bwongereza buzahora bwubahiriza ibyo busabwa n’amategeko nk’uko bigenwa n’itegeko ryo mu gihugu n’itegeko mpuzamahanga.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, Christophe Lemoine, yaciye amarenga ko igihugu cye gishobora kubahiriza icyemezo cya ICC, gusa ngo ni “ikibazo cy’ubutabera kigoye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, yatangaje ko igihugu cye cyubahiriza amategeko yose, bityo ko kiri gusuzuma niba gishobora kubahiriza icyemezo cya ICC cyo guta muri yombi Netanyahu na Gallant.

Ati “Twubahiriza itegeko ku rwego rw’igihugu, urw’u Burayi no ku rwego mpuzamahanga. Ni yo mpamvu turi gusuzuma icyo iki cyemezo mpuzamahanga gisobanuye kuri twebwe.”

Icyakoze, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Budage, Steffen Hebestreit, yaciye amarenga ko uruhare igihugu cyabo cyagize mu mateka y’Abisira ashobora gutuma kitubahiriza icyemezo cya ICC.

Hebestreit wakomozaga kuri jenoside Abanazi bakoreye Abayahudi, yagize ati “Hari umumaro wa ICC dushyigikiye ariko ku rundi ruhande hari uruhare dufite mu mateka.”

Umugaba Mukuru wa Hamas, Ibrahim al-Masri, na we yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, ashinjwa uruhare mu byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu uyu mutwe wakoreye Abisirayeli. ICC yasobanuye ko Ubushinjacyaha bwayo bukomeje iperereza ku byaha biri gukorwa.



Izindi nkuru wasoma

Umunyarwenya Michael Sengazi yatangaje ko afite ibitaramo bikomeye mu Rwanda n’i Burayi.

Nta buhungiro afite: Benjamin Netanyahu yahagurukiwe n’ibihugu by’i Burayi.

Hasohowe impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.

Mike Tyson yasabwe gukina filime z’urukozasoni nyuma yuko ibice by’ibanga bye bisakaye hanze.

Iby’ingenzi wamenya kugira ngo wandikishe ibihangano byawe muri RDB.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-23 10:33:06 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nta-buhungiro-afite-Benjamin-Netanyahu-yahagurukiwe-nibihugu-byi-Burayi.php