Ngororero: Barishimira ko gahunda yo kubegereza amazi meza igeze ku musozo.
Abaturage batuye mu Karere ka Ngorero barishimira imirimo myiza yo kubagezaho amazi meza itangiye kugera ku musozo, bakaba bajyiye kujya babona amazi kuburyo buboroheye, hatagombye ku manuka imisozi, ngo bajye kuyashaka mu mibande cyangwa ngo bavome ibishanga.
Ubu abari bahangayikishijwe no kuba badafite amazi mu mirenge yabo ko iyimishinga igiye kubakemurira ikibazo cy’ibura ry’amazi.
Umurenge wa Ngororero ho 90% bafite amazi meza, ariko ntahagije abawutuye, arasaranganywa akabageraho rimwe na rimwe.
Icyakora muri iyi minsi, mu mirenge yose 13 igize Akarere ka Ngororero, hagaragara imirimo yo gukwirakwiza amazi mu baturage.
Iyi mirimo yo kwegereza amazi meza abaturage mu Karere ka Ngororere itatwara arenga miliyari 10 z’amafranga y’u Rwanda.
Ni imirimo ikorwa n’abafatanyabikorwa 3 barimo n’Ikigo WASAC kigomba kuyageza ku baturage barenga ibihumbi 140 bo mu mirenge itandatu.
Muri iyi mirenge WASAC iri kubakamo imiyoboro ireshya n’ibirometero 193 izaba iriho amavomo rusange 112.
Byasabye gutunganya amasoko 34, yubaka inganda eshatu zitunganya ayo mazi, ibigega 24 ibishyira ku misozi itandukanye, n’indi mirimo yose izatwara arenga miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show