English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngenzabuhoro Ferederic wigeze kuba Visi Perezida w'u Burundi yapfiriye mu Rwanda

Ferederic Ngenzabuhoro wigeze kuba Visi Perezida w'igihugu cy'u Burundi ndetse akaba yarabaye mu ishyaka UPRONA yitabye Imana azize uburwayi.

Ngenzabuhoro yakoze imirimo itandukamye mu gihugu cy'u Burundi muri Politike, mu Inteko Inshingamategeko ndetse no mu muryango w'Afurika y'Ibursirazuba (EALA).

Ngenzabuhoro  yamenyekanye no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo no kwandika ibitabo by'imfashanyigisho ku burezi n'umuco anashinga Radio yitiriwe umuco (Radio Culture).

Amakuru aturuka mu muryango we avugako Ngenzabuhoro  yitabye Imana ku wa gatanu tariki ya 19 Mata azize uburwayi abo mu muryango we batashatse gutangaza.

Yapfiriye mu Rwanda aho yari umunyamigabane ndetse akaba n'umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Radio Imanzi.

Bamwe mu bakoranaga ndetse nabo bakoranye batanze ubuhamya bavugako Ngenzabuhoro  yari umugabo w'umunyamahoro w'umuhanga ndetse wakundaga kuganira ku bikorwa byo guharanira amahoro mu Karere.

Umuyobozi wa Radio Imanzi  Faustin Karangira mu Kiganiro yagiranye n'Imvaho Nshya yavuzeko hari byinshi yari amaze kumwigiraho.

Ati" Yari umugabo w'inyangamugayo,umuhanga,ureba kure,ibyo yakoraga byose  yabikoranaga ubuhanga,ugasanga  birenze amarangamutima aturanga abenshi. namwigiyeho kwihanganira ibibazo no kubirenga kandi agashaka guteza imbere inshingano z'abo ayobora.

Ngenzabuhoro  yatangiye kwinjira muri Politike  kuri manda ya mbere ya Major Pierre Buyoya mu 1990 ubwo hari ishyaka rimwe gusa rya politike muri icyo gihugu (UPRONA) aho yabaye Minisitiri  w'Urubyiriko,Siporo n'umuco  anaba na Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n'Ibintu.

Ngenzabuhoro  apfuye yari afite imyaka 72 akaba apfuye amaze kwandika igitabo cyitwa  L'Inoubliable gisobanura urwango,ingorane n'ibibazo byahungabanyije Akarere k'Ibiyaga Bigari mu  myaka 40 ishize  harimo cyane cyane amateka y'u Burundi n'u Rwanda,icyo gitabo cyikaba cyarasohotse mu byumweru bibiri bishize.



Izindi nkuru wasoma

Raporo nshya ishyira u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere mu guha ubwisanzure itangazamakuru

Havutse ikirego gishya ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Umuhoza Victoire yagejeje u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-21 14:19:51 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ngenzabuhoro-Ferederic-wigeze-kuba-Visi-Perezida-wu-Burundi-yapfiriye-mu-Rwanda.php