English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu Rwanda igikorwa cyo gukingira virusi ya Marburg  kirakomeje.

Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gukingira abantu indwara ya Marburg, ikaba yahereye ku bakozi bo kwa muganga n’abagiye bahura n’abarwayi.

 Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko muri rusange, iyi ndwara ya Marburg yica kimwe cya kabiri cy'abayanduye. Ibiza byayo byabanje byari bizwiho ko byishe ku kigero kiri hagati ya 24% na 88% by'abayanduye.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko doze (doses) 700 z’inkingo ari zo zitangira gutangwa ku 6 Ukwakira 2024.

Ku ikubitiro zikaba  zirahabwa abakozi bo kwa muganga, cyane cyane abakora ahakirirwa indembe, abarwayi ndetse n’abantu bahuye na bo.

Avuga ku mpamvu abo ari bo bagomba guherwaho, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ari ukugira ngo barinde abaganga, "ariko ni no mu rwego rwo kubamara ubwoba kugira ngo hatagira abacika intege kuko kugeza ubu 80% by’abamaze gupfa ni bagenzi babo bakoranaga..."

Ati: "Abandi tugomba gukingira ni abarwayi ndetse n’abahuye na bo mu rwego rwo gukumira iki cyorezo."

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko inkingo 700 zidahagije ariko ko ari zo zashoboye guhita ziboneka. Ku ndwara nk’izi zidakunze kuboneka ngo ntibyoroshye guhita ubona inkingo mu gihe indwara yadutse.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Umunyarwenya Michael Sengazi yatangaje ko afite ibitaramo bikomeye mu Rwanda n’i Burayi.

U Rwanda rw’ejo ruri mu maboko y’abarezi - Tito Rutaremara.

Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’intumwa zaturutse mu Bushinwa.

Meteo Rwanda: Imvura y’amahindu n’umuyaga udasazwe biteganyijwe mu mpera z’Ugushyingo.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-07 07:39:59 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-Rwanda-igikorwa-cyo-gukingira-virusi-ya-Marburg--kirakomeje.php