English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Meteo Rwanda yagaragaje ututere tuzagwamo imvura nyinshi muri iki Cyumweru

Ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangajeko hagati ya tariki ya 21 kugeza kuya 30 Mata 2024 hateganijwe imvura iri hejuru yisanzwe igwa mu gihugu ariko hakaba hari Intara zizaba zirusha izindi mu kugwamo imvura nyinshi.

Imvura  iteganijwe izaba iri hagati ya milimetro 40 na 180 . Meteo Rwanda  yatangajeko iyo mvura izaba ari ku gipimo cyo hejuru mu bice birimo Amajyepfo n'Amajyaruguru y' igihugu. 

Meteo Rwanda yagaragajeko imvura izaturuka ku isangano ry'imiyaga iherereye mu gice cy'Amajyepfo y'Isi rikazamuka rigana mu gice cya Ruguru ndetse n'Ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari bukaba bukomeje kwiyongera.

Muri rusange ahantu hazagwa imvura nyishi mu minsi umunani iri imbere izaba ari hagati ya milimereto 160-180. iyo mvura izagwa mu turere twa Rutsiro, Rusizi , Nyamasheke, Nyamagabe, Nyarugugu, Nyabihu, Ngororero, Musanze na Burera.

 



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Burusiya zinjiye mu birindiro by'ingabo za Amerika ziri muri Niger

Raporo nshya ishyira u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere mu guha ubwisanzure itangazamakuru

Havutse ikirego gishya ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Umuhoza Victoire yagejeje u Rwanda mu rukiko rwa EAC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-22 12:26:07 CAT
Yasuwe: 24


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Meteo-Rwanda-yagaragaje-ututere-tuzagwamo-imvura-nyinshi-muri-iki-Cyumweru.php