English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kera kabaye ikipe ya Sina Gérard AC yabonye imbumbe y’amanota 3 nyuma yo gutsinda Kamonyi FC.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2024, Sina Gerard AC yihereranye ikipe ya Kamonyi FC Ku kibuga cya Nyirangarama  iyitsinda ibitego 2-0.

Saa Cyenda nibwo umukino wa Sina Gérard AC na Kamonyi FC watangiye ku kibuga cya Nyirangarama, aho ikipe y’umuhangamirimo Dr Sina Gerard yari yaje yakaniye uyu mukino bitewe n’uko yari itarabonera intsinzi ku kibuga cyayo.

Ikipe ya Sina Gerard AC yatangiye isatira izamu bikomeye rya Kamonyi FC yo ikagerageza kuyizibira. Igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Amakipe yombi avuye kuruhuka wabonaga ko abakinnyi ba Sina Gérard AC bakomeje kunyoterwa no kubona igitego arinako iyi kipe ikora impinduka zitandukanye. Byaje kubyara umusaruro ku munota wa 57 aho Tungo Fabrice wari winjiye mu kibuga asimbuye nyuma y’umunota umwe ahita abona igitego cya mbere.

Ikipe ya Sina Gerard AC byaje kuyiha imbaraga zo gukomeza gusatira bikomeye ndetse ikabifashwamo n’umurindi w’abafana bayo byaje gutuma ku munota wa 74 Manudi nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye atsinda igitego cya kabiri, umukino urangira ari 2-0.

 K’uruhande rw’ikipe ya Kamonyi FC nta buryo budasanzwe yigeze ibona bwari gutuma itsinda igitego, iyi kipe kandi ku kijyanye n’amikoro make byanatumye iza gukina nta muganga ifite kuko umuganga wa Sina Gerard AC ariwe wavuraga abakinnyi b’iy’ikipe.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Emelyne yongeye kurikoroza nyuma y’amashusho amugaragaza ashyira icupa mu gitsina cye.

Nyabugogo: Abacuruzi babuze aho bakorera nyuma yo gusenyerwa, impungenge n'icyizere cy’ubuzima.

Ngororero: Icyitegererezo cy'ubukerarugendo nyaburanga n'umurage w'amateka mu Rwanda.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntago izitabira imikino ya CHAN 2024, menya uko amatsinda ahagaze.

Abacukuzi b’amabuye ya zahabu 36 bishwe n’inzara abandi 82 barazahaye cyane nyuma yo kuriduka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-13 08:38:12 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kera-kabaye-ikipe-ya-Sina-Grard-AC-yabonye-imbumbe-yamanota-3-nyuma-yo-gutsinda-Kamonyi-FC.php