English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kera kabaye Inteko Ishinga amategeko y’Ubwongereza yemeye kohereza abimukira mu Rwanda

Amaherezo, Inteko Ishinga amategeko y’Ubwongereza yemeje umushinga w’itegeko wa leta yaho wo kohereza abimukira mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri y’urugamba rw’amategeko na politike gusa haribazwa igihe indege ya mbere izahaguruka izanye abo nimukira mu Rwanda.

Mu gihe ubu itegeko ryemejwe, igihe cya vuba gishoboka indege ya mbere ishobora yahaguruka mu bishoboka mu mvugo ni mu minsi 12 nyuma y’uko Umwami atanze icyemezo cye.

Mu ngiro, igihe cyo guhaguruka kw’indege ya mbere gishobora kuba nyuma y’icyo  nk’uko bivugwa na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak ko ari hagati y’ibyumweru 10 na 12, bisobanuye ko ari mu mpera za Kamena cyangwa intangiriro za Nyakanga uyu mwaka.

Rishi avuga ko aho ari kure kurusha aho bashaka, gusa ashimangira ko igihe cyose bakomeje kwemeza ko icyo gikorwa kizakorwa vuba.

Abantu bazoherezwa mu Rwanda ni abasaba ubuhungiro gusa bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bavuye mu bindi bihugu

Ibyo bisobanuye abantu baciye inzira yo kwambuka inyanja hagati y’Ubwongereza n’Ubufaransa abo bakaba ari abo leta y’Ubwongereza itaremeza niba ari impunzi cyangwa ari zo  umugambi ni ukubohereza bagasaba ubuhungiro mu buryo bwemewe mu Rwanda.

Ubu bacumbikiwe mu bigo bya leta kandi ntibemerewe kubona akazi abo kandi ntibigeze bumvwa n’inkiko ku kuba bakurwa mu Bwongereza, cyangwa bahabwa ubuhungiro mu kindi gihugu kure y’iwabo.

Gusa birashoboka ko leta itazabashyira bose mu ndege mu gihe cya vuba. Bishobora gufata imyaka irenga itatu ngo bose bavanwe mu Bwongereza, nubwo leta y'Ubwongereza yageza ku gucyura abagera ku 15,000 ku mwaka, ibintu biheruka kuba mu 2012.

Mu gihe abategetsi bamaze gutoranya umwimukira wujuje ibisabwa ngo yoherezwe, ibimenyeshwa mbere y'iminsi irindwi ko ashobora kurizwa indege.

Icyo gihe cy’iminsi 7 cyangwa 5 umuntu ahabwa, gisobanuye ko ugiye koherezwa ashobora kwanga icyo cyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

Igihe abategetsi banze icyifuzo cye, umwimukira ashobora kugerageza kujya mu nkiko. Yagera aho, akaba yasaba umucamanza kuba ahagaritse koherezwa kwe mu Rwanda.

Icyo cyemezo gifashwe cyamufasha gutegura urubanza rwe. Mu gihe abimukira benshi bahabwa icyo cyemezo cy’urukiko gisubika iyoherezwa ryabo, bishobora gutuma indege yose yari igiye guhaguruka ihagarara.

Kuva mu 2022 uyu mushinga w’itegeko wifuzwa na leta y’Ubwongereza wagiye uregerwa mu nkiko, kugeza ku rukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR).

Muri Kamena(6) 2022 icyemezo cya ruriya rukiko cyatumye indege yari igiye guhaguruka ihagarikwa habura iminota micye ngo ifate ikirere.

Nyuma, n’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rwanzuye ko uyu mugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda unyuranyije n’amategeko.

 



Izindi nkuru wasoma

Tshisekedi ati"Karidinali Ambongo agomba gufatira urugero ku munyakamuru Bujakera"

Raporo nshya ishyira u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere mu guha ubwisanzure itangazamakuru

Havutse ikirego gishya ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Umuhoza Victoire yagejeje u Rwanda mu rukiko rwa EAC



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-23 10:47:49 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kera-kabaye-Inteko-Ishinga-amategeko-yUbwongereza-yemejeje-umushinga-wo-kohereza-abimukira-mu-Rwanda.php