English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Karidinali Fridollin Ambongo Besungu yasoje uruzinduko yakoreye mu Rwanda.

Arikiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karidinali Fridollin Ambongo Besungu wasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yashimiye Kiliziya Gatulika na Guverinoma by’u Rwanda uburyo yakiriwe, anavuga ko ibyavuye mu nama yari yamuzanye.

Karidinali Fridollin Ambongo Besungu wari mu Rwanda kuva ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, aho yari yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abepiskopi muri Afurika na Madagascar (SECAM), yasoje uruzinduko rwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024.

Mbere yo gusubira i Kinshasa muri Gihugu cye cya RDC, Karidinali Ambongo yatanze ubutumwa bw’uko iyi nama yagenze ndetse n’intego yayo.

Karidinali Ambongo unayobora iri Huriro, yavuze ko iyi nama yahuje Abaperezida bose ba Komite Ihoraho yaryo n’Ubunyamabanga bukuru bwaryo, yari igamije gusuzuma uko Kiliziya Gatulika muri Afurika ihagaze mu ruhando mpuzamahanga ku Isi.

Ati “Twasesenguye ishusho mu mpande zose za Kiliziya, mu mutekano, mu bukungu ndetse no muri Politiki mu karere kose ka Afurika. Nanone kandi twanasuzumye uko ibintu byifashe mu karere k’ibiyaga bigari, ari na ko tubarizwamo karimo ibibazo by’amakimbirane tubona mu burasirazuba bw’Igihugu.”

Yavuze kandi ko iyi nama yari ifite intego nyamukuru y’imyiteguro y’Inteko Rusange ya Kiliziya Gatulika muri Afurika izabera mu Rwanda umwaka utaha, ndetse abitabiriye iyi nama bakaba bararebye uko imyiteguro ihagaze.

Ati “Ubwo ngiye gutaha mvuye i Kigali, ndagira ngo mvuge ko abagize Komite Ihoraho ko twanyuzwe n’ishusho y’imyiteguro twagaragarijwe iduha icyizere ko Inteko izabera hano umwaka utaha, izagenda neza.”

Mu butumwa bwanditse kandi yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, nyuma yo kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karidinali Ambongo yagize ati “Ikindi kandi ndashimira abayobozi ba Kiliziya n’aba Guverinoma mu Rwanda, uburyo batwakiriye ndetse n’imyiteguro yo kwakira Inama yacu izaba muri Nyanga 2025.”

Karidinali Ambongo ubwo yari akigera mu Rwanda, mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yanagarutse ku mubano w’Ibihugu bitatu by’ibituranyi, u Rwanda, DRC n’u Burundi, avuga ko nubwo urimo igitotsi, ariko “ababituye bo ntakibazo bafitanye.”



Izindi nkuru wasoma

Karidinali Fridollin Ambongo Besungu yasoje uruzinduko yakoreye mu Rwanda.

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Raporo ya MINISANTE igaragaza ko nta muntu urwaye virusi ya Marburg mu Rwanda.

Mutuyeyezu Oswald yahembwe nk’umunyamakuru w’indashyikirwa mu Rwanda.

Umuhanzi Kevin Kade yasuye ahantu hakomeye cyane mu mateka y’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-29 17:01:08 CAT
Yasuwe: 4


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Karidinali-Fridollin-Ambongo-Besungu-yasoje-uruzinduko-yakoreye-mu-Rwanda.php