English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Jay Polly yamaze kugaragariza abakunzi be umukunzi mushya


Ijambonews. 2020-10-17 09:23:02

Umuraperi uri mu bakomeye mu Rwanda Tuyishime Joshua uzwi kandi Jay Polly yerekanye ifoto y’umukobwa bigaragara ko ari we yasimbuje umugore we wa kabiri Uwimbabazi Sharifa baherutse gutandukana.

Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2020, Jay Polly yifashishije urukuta rwe rwa instagram ashyiraho ifoto imugaragaza ari kumwe n’uyu mukobwa atavuzeho byinshi, uretse amazina ye gusa.

Uyu muhanzi uherutse mu Mujyi wa Dubai mu gitaramo, yarengejeho amagarambo agaragaza ko umutima we unyuzwe n’urukundo rushya yinjiyemo nyuma y’igihe ukomerekeje n’uwo babyaranye.

Ibihe arimo yabigereranyije no kuva mu icuraburindi ukabona umwucyo, uri ahirengeye.

Ati “Ni ukuva mu icuraburindi ujya mu rumuri rwuzuye.”

Ku rukuta rwa instagram, uyu mukobwa akoresha amazina ya Kessy Kayonga96, aho akurikirwa [Followers] n’abantu 1,170 amaze gushyiraho ‘post’ 24 mu gihe akurikira [Following] abantu 492.

Kessy avuga ko atewe ishema no kuba ari Umunyarwandakazi, kandi ko “ndahuze kuko ndi gushaka uko nakwiteza imbere”.

Uyu mukobwa avuga ko Kenya ari Igihugu cya kabiri akunda, kandi ko yigeze gutakaza konti ye ya Instagram y’umwihariko.

Ifoto imuranga kuri instagram ye, yicaye ku intebe y’ibara ry’umutuka (nka zimwe zo mu kabari), amaguru yayazamuye ku rukuta, yambaye akajipo kagaragaza amatako, inkweto z’umukara anafite umusatsi muremure, acyebutse ahanga ijisho muri camera.

Jay Polly yerekanye umukunzi mushya nyuma y’uko mu kwezi gushize uwari umugore we Uwimbabazi Sharifa yerekanye ko umugabo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamaze kumwambika impeta.

Ni umugore wa Gatatu Jay Polly azaba ahaye ikaze mu mutima we, urukundo rwe na Kessy ni ruramba!



Izindi nkuru wasoma

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Karongi yabonye umuyobozi mushya nyuma y’amezi 4 uwari Umuyobozi wako yeguye

Byagenze bite ngo ukuboko k’umukobwa guhere mu kanwa k’umukunzi we

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Namibia

Ububirigi mu mugambi mushya wo kwisubiza DRC- Ubushakashatsi



Author: Ijambonews Published: 2020-10-17 09:23:02 CAT
Yasuwe: 1090


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Jay-Polly-yamaze-kugaragariza-abakunzi-be-umukunzi-mushya.php