English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Israel yasohoye itangazo rishobora guteza intambara nshya, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 330

Nyuma y’amezi abiri y’agahenge mu mirwano ihanganishije Hamas n’Igisirikare cya Israel (IDF), ibitero by’indege bya Israel kuri Gaza byahitanye abantu barenga 330 nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuzima za Palestina.

IDF yatangaje ko ibi bitero byari bigamije gukuraho ibikorwa byiswe iby’iterabwoba bya Hamas. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, byatangaje ko ari bo bategetse ko ibyo bitero bigabwa ku wa Kabiri mu gitondo.

Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cya Israel rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Hamas yanze kurekura imfungwa z’Abanya-Israel, inirengagiza ibyifuzo by’intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, hamwe n’abandi bahuza bari mu biganiro.

Mu iryo tangazo, IDF yagize iti: "Guhera ubu, Israel izakomeza kugaba ibitero kuri Hamas hifashishijwe imbaraga zose zishoboka za gisirikare."

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ingabo za Israel zari zasabye uruhushya rwo gutangiza ibi bitero, hanyuma guverinoma ikaza kubyemeza, ibishyira mu bikorwa kuri uyu wa Kabiri.

Ambasaderi wa Israel mu Muryango w’Abibumbye (ONU), Danny Danon, yaburiye Hamas, asaba ko irekura imfungwa zose bafashe, avuga ko nibitaba ibyo Israel izakomeza kubafata nk’abanzi bityo bigatuma bahura n’ingaruka zikomeye.

Ku rundi ruhande, Hamas ishinja Israel kwica amasezerano y’agahenge, ivuga ko ibyo bitero bibangamiye imfungwa z’Abanya-Israel zikiri muri Gaza. Hamas yatangaje ko itatangije indi ntambara, ahubwo isaba abahuza ndetse n’Umuryango w’Abibumbye kugira uruhare mu gukemura iki kibazo.

Iki gitero cya Israel gikomeje guteza impagarara, mu gihe amahanga akomeje gukurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwo Hagati.



Izindi nkuru wasoma

Igikwiye gukorwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Perezida Kagame yeretse Tshisekedi ingingo nshya yarangiza intambara ya Congo

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Icyo urubyiruko rwemereye AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Walikare



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-19 09:28:02 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-yasohoye-itangazo-rishobora-guteza-intambara-nshya-nyuma-yigitero-cyahitanye-abantu-330.php