English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impungenge ni zose mu gihe MONUSCO yaba ishinguye ikirenge muri DRC

Umuryango w'abibumbye utewe impungenge nuko umutekano uzaba wifashe mu gihe ingabo z'uwo muryango zose zizaba zimaze gukura ikirenge muri icyo gihugu.

Ibi ni ibyatangajwe na Volker Turk Umuyobozi mu ishami riharanira uburenganzira bwa muntu mu muryango w'abibumbye.

Volker Turk yagaragaje ko ibibera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo biteye impungege noneho bikazafata indi ntera mu gihe ingabo za MONUSCO zizaba zimaze kuvanwa muri iki gihugu. yavuzeko bidatsinze abaturage bashobora gutangira guhura n'akaga.

Ati"Mfite impungenge z'abaturage batuye mu Burasirazuba bwa DRC mu gihe ingabo z'umuryango w'abibumbye zaba zimaze kuvanwa muri icyo gihugu bahita batangira guhuranakaga."

Volker Turk yageze muri Goma mu cyumweru gishize aje gusura abakuwe mu byabo n'intambara bakaba bacumbikiwe mu nkambi z'impunzi zitandukanye mu bice byo muri Goma no mu nkengero zayo.

Nyuma yo gusura izo mpunzi yerekeje i Kinshasa abonana na Perezida Felix Tshsekedi imbonankubone umugaragariza impungenge ifitiye abaturage ba DRC mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

Ati"mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru imitwe yitwaje intwaro irimo kwica abaturage, iterabwoba mu baturage kwica ndetse no gushimuta Abenegihugu."

Volker Turk  yashimangiyeko kwica bidakorerwa abaturage gusa kuko bikorerwa na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu kandi bakaba bakomeje kwibasirwa n'imitwe yitwaje intwaro bityo bakwicwa kandi bagakorerwa iyicarubozo.

Yavuzeko imibare y'abavanwa mu byabo n'intambara nawo uri kugenda urushaho kwiyongera ubu abantu bavanwe mu byabo bakaba bamaze kugera kuri miriyoni 2.7.

Akomeza avugako mitwe yitwaje intwaro irimo ADF na CODEKO yangeye kurushaho kugaba ibitero mu baturage bituma bongera gubura n'akaga agakomeye.

Volker Turk  yaburiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gukumira imitwe ya Wazalendo na FDLR irwanira mu kwaha kwa Leta ko ikomeje kubangamira ituze rya Rubanda kuko nayo iri gukora ubwicanyi bukabije.

Ibi yabitangaje mu gihe ingabo  za MONUSCo zatangiye kuva muri icyo gihugu  aho hamaze gutaha abasirikare bo mu gihugu cy'Ubushinwa ndetse no muri Pakastani.

 



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Burusiya zinjiye mu birindiro by'ingabo za Amerika ziri muri Niger

Umuhanda Muhanga-Ngororero ntukiri nyabagendwa

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Ibikorwa bya MONUSCO muri Kivu y'Amajyepfo byose byahagaze

Emmanuel Macron asanga kwirukana M23 muri RDC atariyo nambwe ya mbere



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-23 13:42:02 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impungenge-ni-zose-mu-gihe-MONUSCO-yaba-ishinguye-ikirenge-muri-DRC.php