English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikibazo cy'uburyo bwo gutwara abagenzi muri Kigali gishobora kuba amateka

U Rwanda na sosiyete y’ubucuruzi ya Vivo Energy basinyanye amasezerano yo kuzana bisi zitwara abagenzi zirenga 200 zikoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali, kimwe mu bishobora gukemura ikibazo cy'abinubiraga kumara umwanya abtegereje imodoka rusange zitwara abagenzi.

Iyo ugeze aho abagenzi bategera imodoka mu mujyi wa Kigali mu masaha y'akazi ndetse na nimugoroba abantu bavuye mu kazi uhasanga imirongo miremire y'abategereje imodoka bitewe n'ubuke bwa zo.

Hari abavuga ko nubwo u Rwanda rutera imbere mu nzego nyinshi, icyo gutwara abantu n'ibintu gisa n'icyananiranye kuko kimaze imyaka cyinubirwa n'abagenzi, by'umwihariko mu mujyi wa Kigali.

 

Iki kibazo cyanagarutsweho mu nama y'igihugu y'umushyikirano ya 18, Ubuyobozi bwa Minisiteri y'ibikorwaremezo,a ri na yo ifite mu nshingano gutwara abantu n'ibintu yizeza ko hagiye kuzanwa bisi 300 zo kunganira izisanzwe zikora mu mujyi wa Kigali.

Amasezerano Leta y’u Rwanda yasinyanye na Vivo Energy kuri uyu wa 22 Kamena 2023, ateganya ko Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Umujyi wa Kigali, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, arimo ko bazafatanya kuzana bisi zirenga 200 zikoresha amashanyarazi, kubaka sitasiyo zizajya zikoreshwa mu kongera umuriro muri batiri n’ububiko bw’ibizajya byifashishwa mu gusana ibyangiritse.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko uyu mushinga uzatuma urwego rwo gutwara abantu rurushaho kunoga kandi bikazana impinduka mu iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Ati ”Biba ari byiza iyo ufite umushoramari usanzwe akorera ubucuruzi mu Rwanda agashaka kongera ishoramari rye. Bigaragaza icyizere ku gihugu na gahunda zishyirwaho. Twishimiye ubu bufatanye buzazamura urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuko Umujyi wa Kigali ukataje mu iterambere. Twiyemeje ko uyu mushinga ugomba kujya mu bikorwa.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Vivo Energy muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Hans Paulsen yatangaje ko bishimiye gufatanya n’u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n’ibinyabiziga.

Ati “U Rwanda rufite intego yo guteza imbere ubukungu butabangamira ibidukikije, izafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku baturage no ku bukungu. Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, twishimiye gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu gutuma Umujyi wa Kigali ugera ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ya C02 no guteza imbere gahunda y’imodoka zikoresha amashanyarazi.”

“Gutangira gukoresha bisi zikoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali ntibizagira uruhare mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu mu buryo burambye gusa, ahubwo ni umushinga uzaba urugero indi Mijyi yose ya Afurika ishobora gukurikiza.”

Nta gihe kizwi cyatangajwe cy'igihe aya masezerano azatangirira gushyirwa mu bikorwa, gusa ngo bizakorwa vuba.

Uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu mu Rwanda bukunze kunengwa na benshi bavuga ko impamvu ibigo bitwara abagenzi bitanga serivisi mbi ari uko byihariwe n'abantu bamwe(monopole) ngo bakora nabi kuko nta bo bahnagnye ku isoko (Competition).

 

 



Izindi nkuru wasoma

I Kigali Hateraniye inama igamije gutegura ahazaza hashya h'Afurika

Bamwe mu basirikare ba FARDC bakomeye muri Kivu ya Ruguru biyunze kuri M23

Imitungo y'Uburusiya iri muri Amerika igiye gukoreshwa mu gusana ibyangiritse muri Ukraine

Dore impamvu ari gutuma internet igenda nabi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba?

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo



Author: Muhire Desire Published: 2023-06-23 09:26:34 CAT
Yasuwe: 225


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikibazo-cyuburyo-bwo-gutwara-abagenzi-muri-Kigali-gishobora-kuba-amateka.php