Ibibazo by'ibikorwaremezo mu kwakira abahanzi: Chris Brown na Burna Boy mu mibereho ya Nairobi.
Joy Wachira uyobora kompanyi ya Madfun Group isanzwe itegura ibitaramo muri Kenya, aratangaza ko kubera ibikorwaremezo byo kwakira ibitaramo bikiri bike muri Kenya, Chris Brown bizagorana kugaruka kuhataramira.
Mu kiganiro yahaye Nairobi News, yavuze ko mbere y’uko basaba Burna Boy ko yaza gutaramira muri Kenya tariki ya 01 Werurwe 2025 bari babanje kubaza Chris Brown ariko arabahakanira.
Yavuze ko ikintu cya mbere Chris Brown yababajije, niba bafite uburyo yazamanukira mu mugozi mu gitaramo cye nk’uko asanzwe abigenza mu bitaramo bye, icyo baba barakibuze.
Wachira, yavuze ko rwose Kenya nta bikorwaremezo bafite byo kuba bakakira igitaramo cy’umuhanzi nka Chris Brown. Uyu muhanzi akaba aheruka muri Kenya tariki ya 08 Ukwakira 2016.
Burna Boy yaciye ibya mirenge Abanya-Kenya
Umuhanzi wo muri Nigeria Burana Boy ategerejwe muri Kenya tariki ya 01 Werurwe 2025 aho afite igitaramo kuri Uhuru Gardens, ibitangazamakuru byo muri iki gihugu biremeza ko yatse ibintu byinshi abateguye igitaramo.
Uyu muhanzi yabaciye miliyoni 128 z’amashiringi (1,391,356, 4511.11 Rwf), hatarimo indege bwite ye cyane ko yo itaganirwaho mu masezerano kuko igomba kuba ihari.
Uyu muhanzi kandi yabasabye ko bagomba kumushakira hoteli y’inyenyeri eshanu, ndetse bagashakira amacumbi ikipe ye y’abantu 60.
Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko hoteli acumbikamo hagomba kuba hari ahantu heza ho kunywera itabi we n’inshuti ze, kandi mu cyumba cya hoteli hagomba kuba hari ibinyobwa bitandukanye n’ibindi nkenerwa.
Bahati yishyizeho tatuwaje y’umugore we
Umuhanzi wo muri Kenya Bahati akomeje guhata urukundo umugore we Diana, aho kuri ubu yamaze kumushushanya ku kaboko ke.
Iyi ni tatuwaje y’izina rye “Diana B,” ndetse yaje no kumuha impano ya mudasobwa ya Macbook ikorwa n’uruganda rwa Apple.
Ni mu gihe kandi mu minsi yashize ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 8 babana, yamuhaye miliyoni 8 z’amashiringi ndetse yaje guha sebukwe imodoka nziza cyane.
Tems na Ayra Starr bagiriye ibihe byiza Emirates
Abahanzikazi bo muri Nigeria Tems na Ayra Starr ni bamwe mu bitabiriye umukino wa Arseanl na Westem Ham wabereye kuri Emirates stadium kuri uyu wa Gatandatu.
Aba bahanzikazi banyujije amashusho n’amafoto kuri Instagram zabo bagaragaza ibihe byiza bagiriye Emerates, ndetse baza guhura na rutahizamu wa Arsenal Bukayo Saka abaha n’umupira akina yambaye wa Nimero 7.
Nyina wa The Notorious B.I.G. yitabye Imana
Voletta Wallace nyina wa w’umuraperi nyakwigendera The Notorious B.I.G., yitabye Imana ku myaka 72.
Ikinyamakuru People kivuga ko uyu mukecuru yitabye Imana azize urupfu rusanzwe aguye iwe i Stroudsburg, muri Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Christopher George Latore Wallace amazina nyakuri y’umuraperi The Notorious B.I.G. n’andi menshi arimo; Biggie Smalls, Biggie n’ayandi, nawe yitabye Imana tariki 09 Werurwe 1997.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show