English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

I Paris: Abaraperi bakomeye Offset na Gazo bateranye amangumi induru ziravuga.

Umuraperi w’umunyamerika Offset yahuye na mugenzi we Gazo bari bagiye gufatana amashusho y’indirimbo ariko birangira bateranye ibipfunsi induru ziravuga.

Mu ijoro  ryo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, nibwo Offset n’ikipe ye barwanye n’ab’umuraperi Gazo i Paris biratinda, mu gihe bari bahanye gahunda yo guhura bagafata amashusho y’indirimbo bafitanye.

Impamvu y’iyi mirwano biravugwa ko umuraperi w’umufaransa Gazo n’abantu be bategereje Offset, ariko we n’ikipe ye bagakererwa amasaha abiri ku gihe bari bahanye aho bari mu Bufaransa.

Kuva ubwo Gazo yahise asaba ko yasubizwa amafaranga yakoresheje muri gahunda zakorewe aho zose kuko Offset atubahirije igihe, ariko uyu muraperi w’umunyamerika amubwira ko bidashoboka.

Niho byahereye aba bombi baterana ibipfunsi, abarinzi ndetse n’abari aho bose babyivangamo. Icyakora biratangazwa ko muri aba baraperi nta n’umwe watawe muri yombi.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUGARAMA-BURERA

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE MUHOZA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA TUYIZERE Xxx RISABA GUHINDURA AMAZINA

ITANGAZO RYA BARAKAMFITIYE Eric RISABA GUHINDURA AMAZINA

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO: ITANGAZO RY'AMASOKO ATANDUKANYE YO KUGEMURA Y' IGIHEMBWE CYA II.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-15 11:19:38 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/I-Paris-Abaraperi-bakomeye-Offset-na-Gazo-bateranye-amangumi-induru-ziravuga.php