Gaza: 22 bapfiriye mu gitero cy’indege cyagabwe na Israel ku kigo cy’amashuri.
Mu bitaro bya al-Aqsa i Deir el-Balah biherereye mu majyaruguru ya Gaza bikomeje kwakira inkomere nyinshi, harimo nabari kuhagera bamaze kwitaba Imana, bitewe n’igitero ingabo za Israel zagabye ku kigo cy’amashuri, cyimaze guhitana abaturage 22.
Ingabo za Israel zatangaje ko zishe Abanyapalestine bane muri Khan Younis na batatu mu nkambi y’impunzi ya Jabaliya.
Ibi byatumye Umuryango w’abibumbye uhagarika amashuri n’ibitaro byo mu majyaruguru ya Gaza bitewe n’ibitero biremereye bikomeje kuhagabwa.
Ingabo za Israel zirwanira mu kirere zikomeje kutera ibisasu muri Libani, aho zahitanyeyo abaturage batanu, zanagabye ibitero ku ntara ya Homs na Hama muri Siriya, zangiza uruganda rw'imodoka n’ibirindiro bya gisirikare.
Ingabo za Israel zigaruriye agace ka Yorodani y’iburengerazuba, iki gisirikare kandi cyarashe Abanyapalestine bane, barimo umuyobozi wa Brigade ya Al Aqsa Martyrs Brigade.
Muri Gaza, byibuze abantu 42,010 barapfuye abandi 97,720 bakomerekeye mu bitero bya Israel kuva mu Kwakira 2023.
Muri Israel, byibuze abantu 1,139 baguye mu bitero byagabwe na Hamas ku ya 7 Ukwakira 2023, abantu barenga 200 barajyanwa bunyago.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show