English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Equatorial Guinea: Baltasar Engonga nyuma yo gusambana n’abagore 400 yahanaguweho ibyaha.

Umunyabigwi wo  muri Guinée Equatoriale, Baltasar Ebang Engonga , biravugwa ko yarekuwe akava murigereza ,Urukiko rukaba rwasanze arumwere, nk’uko bigaragara mu mashusho   yasakaye ku mbuga nkoranyambaga arikumwe n’umuryango we.

Uwari umuyobozi w’ikigo cya Guinée Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), Baltazar Ebang Engonga, mucyumweru gishize nibwo yafatanywe amashusho arenga 400 amugaragaza asambana n’abagore benshi barimo ab’abayobozi, ndetse na mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yafashwe ari gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa n’ibindi byaha by’imari.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Guinée Equatoriale biravugwa ko  rwafashe umwanzuro ku rubanza rwa Baltazar Ebang Engonga, rumugira umwere nyuma y’uko amashusho arenga 400 akora imibonano mpuzabitsina asakaye kumbuga nkoranyambaga.

Urukiko rwasobanuye ko abagore bose bagaragara muri ayo mashusho ari abantu bakuze bafashe ibyemezo byabo ku giti cyabo, kandi ibisubizo by’ibipimo byabaganga  byagaragaje ko Baltazar nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yigeze yanduza abo bagore.

Byongeye kandi, urukiko rwagaragaje ko abagabo benshi b’abo bagore bashimiye Baltazar kuba yarabagiriye uruhare mu kubafasha kumenya imyitwarire nyayo y’abagore babo, ndetse benshi muri bo bahitamo gutandukana byemewe n’amategeko.

Baltazar yatangaje ko agiye kurega mu nkiko abantu bose bashyize hanze ayo mashusho, avuga ko bibangamiye ubuzima bwe bwite ndetse bikamukoza isoni imbere y’umugore we, igihugu cye, n’isiyose muri rusange.

Visi Perezida Teodorin Nguema Obiang Mangue ndetse na nyina, umufasha wa Perezida, bagaragaje uburakari nyuma yokumva iki cyemezo cyurukiko.

 



Izindi nkuru wasoma

Equatorial Guinea: Baltasar Engonga nyuma yo gusambana n’abagore 400 yahanaguweho ibyaha.

Nta mvura idahita: Kera kabaye Kiyovu Sports ibonye intsinzi nyuma yo kwisengerera Etincelles FC.

Mike Tyson yasabwe gukina filime z’urukozasoni nyuma yuko ibice by’ibanga bye bisakaye hanze.

Nyuma yuko umutwe wa Wazalendo uhawe intwaro zo kurwanya M23, watangiye gusubiranamo.

Ángel Di María yahishuye ko azaba umutoza nyuma yo kumanika inkweto.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-23 07:53:00 CAT
Yasuwe: 6


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Equatorial-Guinea-Baltasar-Engonga-nyuma-yo-gusambana-nabagore-400-yahanaguweho-ibyaha.php