DRC:Abaganga batagira umupaka bimuye abakozi babo bakoreraga i Mweso kubera umutekano muke
Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ifite ikicaro i Mweso ndetse n’abaganga batagira umupaka (MSF) bimuye abakozi babo tariki ya 3 Gashyantare 2024 babajyana i Kitshanga kubera umutekano muke ukomeje kwiyongera muri ako gace.
Umuhuzabikorwa wa (MSF) i Mweso Tchalar Tahiroglu yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko i Mweso haguye igisasu cy’ikaba cyaraguye muri metero nkeya uvuye aho uyu muryango ukorera nubwo nta muntu cyahitanye.
Ati: “Twimuriye igice kinini cy'abakozi bacu i Kitshanga, ariko na n'ubu turacyahari muri Mweso, Impamvu y'iki cyemezo nuko ejo hashize igisasu cyaturikiye muri metero 2 uvuye aho dukorera kandi iki n’igihe amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu atubahirizwa,Kandi muri ibi bihe nta hantu h’ubutabazi ku basivile.”
Akomeza avuga ati “Turara i Kitshanga kugira ngo turebe uko ibintu bimeze ndetse turebe uburyo dushobora gusubira i Mweso ,Hagati aho, ibikorwa byacu byo birakomeza. ”
MSF yavuze ko itsinda rito ry'abakozi bayo, ku bufatanye n'ibiro bikuru by’Akarere bishinzwe ubuzima (BCZ), bakomeje gutanga inkunga ku baturage bahura n'ibibazo bikomeye by'ubutabazi ndetse n'ubuzima muri iki gihe.
MSF ikomeje gutera inkunga ibikorwa bitandukanye mu bitaro bya Mweso no mu bigo nderabuzima nka Kashuga, Kalembe, Katsiro na Mpati; n'ibikorwa byihutirwa muri Mokoto, byose birakomeje.
Abaganga batagira umupaka MSF bashyigikiye inzego z'ubuzima nyinshi mu gace ka Masisi bakaba baratangiye kuhakorera mu 2008.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show