English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Abaganga batagira umupaka bimuye abakozi babo bakoreraga i Mweso kubera umutekano muke

Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta  ifite ikicaro i Mweso ndetse n’abaganga batagira umupaka (MSF)  bimuye abakozi babo tariki ya 3 Gashyantare 2024 babajyana i Kitshanga kubera umutekano muke ukomeje kwiyongera muri ako gace.

Umuhuzabikorwa wa (MSF) i Mweso Tchalar Tahiroglu yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko i Mweso haguye igisasu cy’ikaba cyaraguye muri metero nkeya uvuye aho uyu muryango ukorera nubwo nta muntu cyahitanye.

Ati: “Twimuriye igice kinini cy'abakozi bacu i Kitshanga, ariko na n'ubu turacyahari muri Mweso, Impamvu y'iki cyemezo nuko ejo hashize igisasu cyaturikiye muri metero 2 uvuye aho dukorera kandi iki n’igihe amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu atubahirizwa,Kandi muri ibi bihe nta hantu h’ubutabazi ku basivile.”

Akomeza avuga ati “Turara i Kitshanga kugira ngo turebe uko ibintu bimeze ndetse turebe uburyo dushobora gusubira i Mweso ,Hagati aho, ibikorwa byacu byo birakomeza. ”

MSF yavuze ko itsinda rito ry'abakozi bayo, ku bufatanye n'ibiro bikuru by’Akarere  bishinzwe ubuzima (BCZ), bakomeje gutanga inkunga ku baturage bahura n'ibibazo bikomeye by'ubutabazi ndetse n'ubuzima muri iki gihe.

MSF ikomeje gutera inkunga ibikorwa bitandukanye mu bitaro bya Mweso no mu bigo nderabuzima nka  Kashuga, Kalembe, Katsiro na Mpati; n'ibikorwa byihutirwa muri Mokoto, byose birakomeje.

Abaganga batagira umupaka MSF bashyigikiye inzego z'ubuzima nyinshi mu gace ka Masisi bakaba baratangiye kuhakorera mu 2008.



Izindi nkuru wasoma

Nyanza:Batandatu barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umukecuru w'imyaka 70

Rubavu:Abapolisi 14 bari guhabwa amahugurwa y'uburyo bwo gucunga umutekano wo mu mazi

Abakozi ba Kenya Airways bari bafungiye i Kinshasa barekuwe

Kenya: Abantu barenga 40 bamaze gupfa kubera iturika ry'urugomero

Umukecuru w'imyaka 101 yatunguwe no kwakirwa nk'uruhinja ubwo yarageze ku kibuga cy'indege



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-02-04 13:09:46 CAT
Yasuwe: 69


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCAbaganga-batagira-umupaka-bimuye-abakozi-babo-bakoreraga-i-Mweso-kubera-umutekano-muke.php