English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC - Bukavu: AFC isohoye itangazo risubukura ibikorwa bya Leta, uko abaturage babyakiriye.

Ishyaka Alliance Fleuve Congo (AFC) kuri uyu wa 22 Gashyantare 2025, ryatangaje ko ibigo bimwe na bimwe by’inzego za Leta byemerewe kongera gukora nyuma y’igihe cy’ihungabana cyari cyaragize ingaruka ku batuye umujyi wa Bukavu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Lawrence Kanyuka, yatangaje ko REGIDESO, SNEL, serivisi z’uburezi, serivisi z’ubuzima, ndetse na Radio na Televiziyo bya Leta (RTNC) byemerewe kongera gukorera nk'ibisanzwe.

AFC mu rugendo rwo gusubiza ibintu ku murongo

Nk’uko AFC ibitangaza, uyu mwanzuro ugamije kugarura imikorere isanzwe y’inzego za Leta nyuma y'igihe ubuyobozi bwazo bwari mu gihirahiro. Bukavu ni umwe mu mijyi ikomeje kuba ahantu hafite ibibazo by'umutekano n'imiyoborere ihurirwaho n'impande zitandukanye.

Muri iri tangazo, AFC yaburiye abaturage ku bijyanye n’amakuru y’ibihuha, ibasaba "kuba maso ku buhemu n’inkuru mpimbano zikwirakwizwa na Leta ya Kinshasa."

Amezi y’icuraburindi ararangiye? Icyo abaturage babivugaho

Aba baturage bagize icyo bavuga kuri iki cyemezo bagaragaje amarangamutima anyuranye. Jean-Pierre Mugisho, umuturage wa Bukavu.

Yavuze ati: "Tumaze igihe twugarijwe n'ibura ry’amazi n’amashanyarazi. Niba REGIDESO na SNEL bigiye kongera gukora, tugiye kubona ihumure."

Ku rundi ruhande, hari abagaragaje impungenge, bavuga ko umutekano ukwiye kwitabwaho mbere ya byose. Claudine Bahati, umubyeyi w’abana batatu.

Yagize ati: "Urebye, ikibazo si ukongera gufungura ibigo bya Leta gusa, ikibazo ni umutekano. Niba AFC ishaka kugira icyo itugezaho, nibanze baduhe ituze."



Izindi nkuru wasoma

Israel yasohoye itangazo rishobora guteza intambara nshya, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 330

Rubavu: Abaturage baratakambira ubuyobozi kubera ibiro by’Akagari bituma bahora bajarajara

ITANGAZO RYA BUCURIRITSE Beatrice RISABA GUHINDURA AMAZINA

Ingabo na Polisi mu murongo w’iterambere: Icyo ibikorwa bizamara amezi 3 bizafasha abaturage

Uko umwanda wo mu misarane w’Ikigo cy’Ishuri waturitse ugasenyera abaturage



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-22 11:13:26 CAT
Yasuwe: 138


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC--Bukavu-AFC-isohoye-itangazo-risubukura-ibikorwa-bya-Leta-uko-abaturage-babyakiriye.php