Abanenga ubufatanye bwacu n'amakipe y'i Burayi abo ni injiji-Perezida Kagame
Ku wa mbere tariki ya 01 Mata 2024 ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru yavuzeko u Rwanda rumaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga bitewe n'amakipe afitanye amasezereno narwo muri gahunda ya Visit Rwanda. ayo makipe arimo Arsenal,Bayern Munich na Paris Saint-Germain.
Perezida Paul Kagame yatangaje ibi ubwo yabazwaga ikibazo cyijyanye n'ubufatanye hagati y'u Rwanda nayo makipe niba yaba atanga umusaruro cyangwa niba nta musaruro uvamo ,yasubijeko ayo makipe afasha mu kumenyekanisha igihugu kandi anasubiza abanenga ubufatanye u Rwanda rufiranye n'ayo makipe.
Ati"Abo ni injiji rwose ntawe dutera inkunga ahubwo turafatanya, buri wese afite icyo akora,ntabwo dutera inkunga. gutera inkunga gute se? twaba turi abasazi gufata inkunga ukayiha Arsenal,Paris Saint-Germain na Bayern Munichen nta cyintu ukuramo,nta mafaranga dufite yo kujugunya hirya no hino,usibye nayo kujugunya nta n'amafaranga dufute rwose."
Yakomeje avuga ati "hari abo tujya duhura, hari abaza mu bukerarugendo bavuga ko bamenye u Rwanda binyuze muri ayo makipe ya PSG,Bayern Munichen na Arsenal."
U Rwanda rwatangiye gukorana na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda mu 2018 nyuma y'umwaka umwe rwongera kugirana amasezerano n'ikipe yo mu gihugu cy'Ubufaransa ya Paris Saint-Germain ndetse mu mwaka ushize wa 2023 rugirana amasezerano na Bayern Munichen yo mu gihugu cy'Ubwongereza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show