Muri aka gace ka Rwanda Cycling Cup 2019, abasiganwa bazazenguruka mu mujyi wa Rwamagana inshuro zishoboka kuko bizaterwa n’izo isaha (iminota 60) izuzura bamaze gukora.
Abasiganwa bazaba bagenda umuzunguruko w’ibilometero bitatu (3 Km), bazazenguruka mu gihe cy’isaha imwe bahagarike isiganwa.
Urugendo rwa Kilometero eshatu (3 Km) ruzaba ruva ku biro bya MTN Service Center – Bakate ibumoso bajye mu muhanda wa Pave ungana na 1.2 km – Agakiriro – Ku Maduka –Isoko rya Rwamagana – POlice – Ibiro by’Intara – Sitasiyo – MTN Service Center.
Abasiganwa bazajya bagenda bacunganwa n'iminota aho gucunganwa n'umuzenguruko
Abahungu bari mu cyiciro cy’abato n’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru cyo kimwe n’abakobwa, bose bazajya bakora urugendo ruhwanye n’isaha imwe (1h00’) bahagarike.
Muri iri siganwa, abahungu bakiri bato n’abakobwa bazahaguruka saa tatu n’iminota 30 (09h30’) basoze saa yine n’igice (10h30’).
Abahungu bakuru n’abari munsi y’imyaka 23 ariko batari munsi ya 19, bazahaguruka saa tanu zuzuye (11h00’) bivuze ko bazasoza saa sita zuzuye (12h00’). Ibyiciro byose bizahaguruka binasoreza ku biro bya MTN Service Center biri mu mujyi wa Rwamagana.
Rugamba Janvier wa Les Sportifs de Rwamagana azaba ari mu mihanda yitorezamo
Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs de Rwamagana, Cycling Club for All, Benediction Excel Energy Continental Team, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team na Cine Elmay ni yo makipe yitezwe muri iri siganwa rizabera mu mujyi wa Rwamagana.
Nkurunziza Yves ubwo yatwaraga Tour de Kigali muri Rwanda Cycling Cup 2019 muri Kanama 2019
Agace gaheruka muri Rwanda Cycling Cup 2019 byari ukuzenguruka umujyi wa Kigali. Icyo gihe, Nkurunziza Yves yatwaye igihembo gikuru nyuma yo kugenda intera ya 108 Km akoresheje 3h04’15” mu cyiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23.
Mu bakinnyi bari mu cyiciro cy’abagabo bakiri bato, Ngendahayo Jeremie wa CCA yaje ari uwa mbere akoresheje 2h39’44” mu ntera ya kilometero 96.