English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umwimukira wa  mbere uvuye mu Bwongereza yagize mu Rwanda

Ubwongereza bwohereje mu Rwanda umuntu wa mbere bwimye ubuhungiro, bijyanye na gahunda yo kuvana abantu mu Bwongereza ku bushake.

Bijyanye n'iyo gahunda, yatangajwe muri Werurwe uyu mwaka, abimukira bimwe ubuhungiro bahabwa amapawundi agera ku 3,000 angana na miliyoni 4Frw bakajya mu Rwanda.

Ni gahunda itandukanye n'iyo leta y'Ubwongereza yatangaje mu 2022 yo kohereza mu Rwanda ku gahato bamwe mu basaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Iyo gahunda yo kohereza ibimukira mu Rwanda ku bushake yitezwe gutangira hagati muri Nyakanga uyu mwaka.

Ikinyamakuru the Sun cyo mu Bwongereza, cyabaye icya mbere mu gutangaza iyo nkuru y'uwo woherejwe mu Rwanda ku bushake, cyavuze ko uwo mugabo utatangajwe izina yavuye mu Bwongereza ku wa mbere mu ndege isanzwe yo gutwara abagenzi.

Leta y'u Rwanda yemeje ko uwo muntu wimwe ubuhungiro mu Bwongereza yageze mu Rwanda nyuma yo kwemera ku bushake kuva mu Bwongereza.

Ishyaka Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko icyo cyemezo kigaragaza ko abaminisitiri "bihebye", bakaba bashatse ko indege itwaye abasaba ubuhungiro ijya mu Rwanda mbere y'amatora yo mu nzego z'ibanze yo mu Bwongereza yo ku wa kane.

Umuvugizi wa leta y'u Rwanda yemeje ko uwo mugabo yahageze ejo mu ndege ivuye i London.

Leta y'u Rwanda ntiteganya gusohora itangazo rijyanye n'uwo wahageze, umuvugizi yumvikanishije ko iki gihugu gishaka kubahiriza ubuzima bwite bwe.

Abategetsi bo mu Bwongereza birinze gutanga amakuru arambuye, uretse gusa kuvuga ko uwo wasabaga ubuhungiro mu Bwongereza yari yarahetuye uburenganzira bwose bwo kuba mu Bwongereza.

Iyo gahunda yatangajwe muri Werurwe, yumvikana ko ari impinduka nto yakozwe kuri gahunda isanzweho yo gukura mu Bwongereza ku bushake abimwe ubuhungiro.

Iyo gahunda izanareba abandi bantu badafite uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza, hamwe n'abagizi ba nabi b'abanyamahanga.

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza ivuga ko amafaranga iha abarebwa n'iyo gahunda "ashobora kuriha" icumbi ry'igihe gito ryo mu gihugu bagiyemo, cyangwa akabarihira ibijyanye no kwiga, cyangwa akababera igishoro mu bucuruzi.

Minisitiri w'ubucuruzi w'Ubwongereza Kemi Badenoch yumvikanishije ko kuba hari umuntu wagiye mu Rwanda ku bushake bivuguruza ingingo yuko u Rwanda atari igihugu gitekanye.

Mu gusubiza ku kunenga amapawundi 3,000 yarishywe uwo muntu kugira ngo yimuke, Minisitiri Badenoch yabwiye televiziyo Sky News yo mu Bwongereza ko nta "buryo butarimo ikiguzi" buhari bwo kugenzura imipaka.

Imibare ya leta y'Ubwongereza igaragaza ko abantu 19,253 badafite uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza bahakuwe ku bushake mu mwaka ushize.

Muri abo, abantu 3,319 bahawe "amafaranga y'imperekeza kandi  barihirwa amatike y'indege na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?

Ubwongereza busanga buhagaritse guha intwaro Israel umutwe wa Hamas waba ubonye urwaho



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-01 05:04:54 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umwimukira-wa--mbere-uvuye-mu-Bwongereza-yagize-mu-Rwanda.php