English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Butaliyani wizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, cyitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa ari na we uruhagarariye mu Butaliyani, François Nkulikiyimfura.

Béathe Ntamanyoma ukuriye  Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani,  Yibukije abari baraho ko umugore ari uwa gaciro kurugo ndetse no muri sosiyete.

Ati “Ndagira ngo mbibutse ko umugore ari Nyampinga, akaba Mutima w’Urugo. Umugore ni we utanga ubuzima, akarera abana yabyaye abifatanyije n’izindi nshingano zo mu rugo zitandukanye.”

“Mu bihe tugezemo rero ibintu byarahindutse, umugore afite ijambo, kera nta mahirwe yari afite yo kwiga, ubu ariga akagera muri Kaminuza, uyu munsi umugore afite ijambo muri sosiyete, anagaragara mu nzego zose zifata ibyemezo."

Ntamanyoma yatanze urugero ku mugore wo mu Rwanda, yerekana uko yahawe agaciro ku buryo ari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu no mu bayobora ibigo bikomeye.

Yavuze ko kandi  abagore bakataje mu ikoranabuhanga, aho banakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no mu yindi mirimo yakorwaga gusa n’abagabo.

 Ati "Ibyo biragaragara ko umugore afite agaciro muri sosiyete yacu."

U Rwanda ruza mu myanya ya mbere ku Isi mu guteza imbere umugore, aho biganje mu bagize Inteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma ndetse no mu y'indi mirimo  .

Umwaka wa 2022 mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bari 61,3% na 55% muri guverinoma. Ku rwego rw’uturere abagore bari 46%, ku buyobozi bw’imirenge ari 47,8% mu gihe mu nzego z’utugari bageze kuri 47,3%.

 

 

Umwanditsi: Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Impamvu zishobora gutuma abasore n'inkumi batinda gushaka ngo bubake umuryango.

Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye igiye gufungwa mu gihe cy’amezi 6.

Urugendo rwo kuva i Huye rwababanye rurerure! Ibyaranze imikino y’ibirarane by’umunsi wa 15.

Rayon Sports ibura babari b’inkingi za mwamba iracakirana na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.

The Ben yasabye imbabazi Mama we nyuma yo gushyira hanze inda y’imvunsti.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-03-13 15:38:24 CAT
Yasuwe: 235


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuryango-wAbanyarwanda-baba-mu-Butaliyani-wizihije-Umunsi-Mpuzamahanga-wUmugore.php