English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyabyaha Paul Kagame ndashaka guhura nawe nka mutuka - Perezida Felix Tshisekedi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi ubwo yari i Berlin mu Budage  yatangajeko afite gahunda yo guhura na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ariko akamuha ukuri akamutuka umubwira ko ari umunyabyaha.

Ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n'ikinyamakuru cyo mu Budage Deutsche Welle, aho yahuriye na Chancellier w'u Budage Olaf Scholz baganira ku kibazo cy'umutekeno mucye ukomeje kuvugwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri iki kiganiro Perezida Felix Tshisekedi yavuzeko ubwo azahura na Perezida Paul Kagame imbonankubone azamubwirako ari umunyabyaha.

Ati"Nakunze kuvugako ntazigera na rimwe mpura na M23 kuberako imeze nk'icyuka cyahimbwe mu rwego rwo gushakira impamvu intambara yashinzwe ku gihugu cyanye cya DRC."

"Mu by'ukuri ariko uwateye igihugu cyanjye nyawe,Umunyabyaha ni Paul Kagame ndashaka guhura nawe bitari mu rwego rwo kumutakambira cyangwa kugira icyo nshyikirana nawe. Bizaba ari mu rwego rwo kumubwira imbonankubone ko ari umunyabyaha ,ko bihagije."

Tshisekedi yunzemo ko azabwira Perezida Paul Kagame ko ibyo amaze gukorera RDC nabaturage bayo bihagije bityo ko ari igihe cyo kuva ku butaka bwayo.

Ati" ibyo nibyo nshaka ku mubwira ariko tugomba kubivugira mu maso ye kuberako iyo uvugiye mu itangazamuru hari ubwo bidatanga umusaruro nyawo."

Ubwo yabazwaga ku mugambi yigeze kuvugaho wo gutera u Rwanda Tshisekedi yavuzeko kuri ubu yemeye guha amahirwe inzira y'amahoro biciye mu biganiro ariko ko ari amahirwe ya nyuma.

Intara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yabaye isibaniro ry'imirwano ry'intamabra nyuma yuko imirwano yari imaze kubura gahati  y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za Leta FARDC kuva mu Ugushyingo 2021 kugeza na nubu umuriro wakomeje kwaka hagati y'impande zombi.



Izindi nkuru wasoma

Abashatse guhiraka ubutegetsi bwa Tshisekedi bose batawe muri yombi

Perezida Kagame yakiriye itsinda rigari riturutse mu Bwami bw'Ubwongereza

Perezida Kagame yabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Cardinal Ambongo yavuze ko Ibiganiro yagiranye na Tshisekedi byatanze umusaruro

Abifuza kwiyamaza nk'abakandida bingenga ku mwanya wa Perezida barushijeho kwiyongera



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-30 03:19:22 CAT
Yasuwe: 79


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyabyaha-Paul-Kagame-ndashaka-guhura-nawe-nka-mutuka--Perezida-Felix-Tshisekedi.php