Umunyabyaha Paul Kagame ndashaka guhura nawe nka mutuka - Perezida Felix Tshisekedi
Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi ubwo yari i Berlin mu Budage yatangajeko afite gahunda yo guhura na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ariko akamuha ukuri akamutuka umubwira ko ari umunyabyaha.
Ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n'ikinyamakuru cyo mu Budage Deutsche Welle, aho yahuriye na Chancellier w'u Budage Olaf Scholz baganira ku kibazo cy'umutekeno mucye ukomeje kuvugwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Muri iki kiganiro Perezida Felix Tshisekedi yavuzeko ubwo azahura na Perezida Paul Kagame imbonankubone azamubwirako ari umunyabyaha.
Ati"Nakunze kuvugako ntazigera na rimwe mpura na M23 kuberako imeze nk'icyuka cyahimbwe mu rwego rwo gushakira impamvu intambara yashinzwe ku gihugu cyanye cya DRC."
"Mu by'ukuri ariko uwateye igihugu cyanjye nyawe,Umunyabyaha ni Paul Kagame ndashaka guhura nawe bitari mu rwego rwo kumutakambira cyangwa kugira icyo nshyikirana nawe. Bizaba ari mu rwego rwo kumubwira imbonankubone ko ari umunyabyaha ,ko bihagije."
Tshisekedi yunzemo ko azabwira Perezida Paul Kagame ko ibyo amaze gukorera RDC nabaturage bayo bihagije bityo ko ari igihe cyo kuva ku butaka bwayo.
Ati" ibyo nibyo nshaka ku mubwira ariko tugomba kubivugira mu maso ye kuberako iyo uvugiye mu itangazamuru hari ubwo bidatanga umusaruro nyawo."
Ubwo yabazwaga ku mugambi yigeze kuvugaho wo gutera u Rwanda Tshisekedi yavuzeko kuri ubu yemeye guha amahirwe inzira y'amahoro biciye mu biganiro ariko ko ari amahirwe ya nyuma.
Intara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yabaye isibaniro ry'imirwano ry'intamabra nyuma yuko imirwano yari imaze kubura gahati y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za Leta FARDC kuva mu Ugushyingo 2021 kugeza na nubu umuriro wakomeje kwaka hagati y'impande zombi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show