Umujejetafaranga Munyakazi Sadate yasobanuye ukuri ku bivugwa ko agiye kugura Sitade Amahoro
Umunyemari w’Umunyarwanda Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yamaganye yivuye inyuma inkuru iri gucuruzwa ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko yaba afite umugambi wo kugura Sitade Amahoro, avuga ko ari igihuha kitagira ishingiro.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, nibwo ku mbuga zitandukanye, cyane cyane kuri WhatsApp no kuri X (Twitter), hacicikanye ifoto y’inkuru bigaragara ko yacuzwe, ivuga ko Munyakazi Sadate yatangaje ko agiye kugura Sitade Amahoro, ibintu byatangaje benshi. Iyo foto yasakajwe nk’aho yatangajwe n’itangazamakuru rizwi, nyamara nyuma byaje kugaragara ko ari impimbano (fake news).
Munyakazi Sadate, abinyujije ku rubuga rwa X asanzwe akoresha, yahakanye ayo makuru yacuzwe, avuga ko ari ibihuha bigamije kumuharabika no guhindura isura y’ibiganiro amaze iminsi atanga bijyanye n’iterambere agezeho mu rwego rw’ubukungu.
Yagize ati: “Abantu baracyari benshi bacura ibinyoma ngo bigaragaze, sinigeze mvuga ko ngiye kugura Stade Amahoro. Ni amakuru mpimbano.”
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Munyakazi agaragaye mu bitangazamakuru, atangaza ko amaze kugera ku rwego rushimishije mu bukungu, aho yavuze ko imitungo ye yose hamwe igeze ku gaciro kari hejuru ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu cyumweru gishize, ubwo yari mu kiganiro kuri RADIOTV10, Munyakazi Sadate yatangaje icyifuzo afite cyo kongera kugura ikipe ya Rayon Sports yigeze kuyobora, ndetse atangaza ko yiteguye kuyitangaho miliyari 5 Frw mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe bwabyemera.
Yagize ati: “Si amashyengo. Rayon Sports ni ikipe mfitiye urukundo n’icyerekezo. Nifuza kuyigurira indege izajya iyitwara mu mikino mpuzamahanga. Hari byinshi nifuza kuyigezaho.”
Iyi nkuru mpimbano isa n’iyaje gukoma mu nkokora iyi mishinga ye, ariko Munyakazi Sadate yashimangiye ko atazahungabanywa n’ibihuha ahubwo ko azakomeza gukorera mu mucyo no kurengera isura ye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show