English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umujejetafaranga Munyakazi Sadate yasobanuye ukuri ku bivugwa ko agiye kugura Sitade Amahoro

Umunyemari w’Umunyarwanda Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yamaganye yivuye inyuma inkuru iri gucuruzwa ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko yaba afite umugambi wo kugura Sitade Amahoro, avuga ko ari igihuha kitagira ishingiro.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, nibwo ku mbuga zitandukanye, cyane cyane kuri WhatsApp no kuri X (Twitter), hacicikanye ifoto y’inkuru bigaragara ko yacuzwe, ivuga ko Munyakazi Sadate yatangaje ko agiye kugura Sitade Amahoro, ibintu byatangaje benshi. Iyo foto yasakajwe nk’aho yatangajwe n’itangazamakuru rizwi, nyamara nyuma byaje kugaragara ko ari impimbano (fake news).

Munyakazi Sadate, abinyujije ku rubuga rwa X asanzwe akoresha, yahakanye ayo makuru yacuzwe, avuga ko ari ibihuha bigamije kumuharabika no guhindura isura y’ibiganiro amaze iminsi atanga bijyanye n’iterambere agezeho mu rwego rw’ubukungu.

Yagize ati: “Abantu baracyari benshi bacura ibinyoma ngo bigaragaze, sinigeze mvuga ko ngiye kugura Stade Amahoro. Ni amakuru mpimbano.”

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Munyakazi agaragaye mu bitangazamakuru, atangaza ko amaze kugera ku rwego rushimishije mu bukungu, aho yavuze ko imitungo ye yose hamwe igeze ku gaciro kari hejuru ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize, ubwo yari mu kiganiro kuri RADIOTV10, Munyakazi Sadate yatangaje icyifuzo afite cyo kongera kugura ikipe ya Rayon Sports yigeze kuyobora, ndetse atangaza ko yiteguye kuyitangaho miliyari 5 Frw mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe bwabyemera.

Yagize ati: “Si amashyengo. Rayon Sports ni ikipe mfitiye urukundo n’icyerekezo. Nifuza kuyigurira indege izajya iyitwara mu mikino mpuzamahanga. Hari byinshi nifuza kuyigezaho.”

Iyi nkuru mpimbano isa n’iyaje gukoma mu nkokora iyi mishinga ye, ariko Munyakazi Sadate yashimangiye ko atazahungabanywa n’ibihuha ahubwo ko azakomeza gukorera mu mucyo no kurengera isura ye.



Izindi nkuru wasoma

Manishimwe Djabel yasobanuye impamvu yangiwe kwinjira muri Algeria

Muyiwa Awoniyi agiye guhangana n’abibasira Tems, Omah Lay na Lekan

Wizkid na Tyla bagiye guhurira mu ndirimbo y’amateka

Namibia: Uko intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

Central Cee agiye gutaramira muri Afurika y’epfo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-16 10:51:03 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umujejetafaranga-Munyakazi-Sadate-yasobanuye-ukuri-ku-bivugwa-ko-agiye-kugura-Sitade-Amahoro.php