English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubiri wa Jean Lambert Gatare wagejejwe mu Rwanda: Itangazamakuru ryabuze Intwari

Umubiri wa Jean Lambert Gatare, umwe mu banyamakuru b’ibigwi mu Rwanda, wagejejwe mu gihugu kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Werurwe 2025, nyuma y’uko yitabye Imana ku wa Gatandatu, tariki 22 Werurwe 2025, mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Isango Star yakoreraga, umuryango wa nyakwigendera ni wo wakiriye umurambo we ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara, ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwagaragaje ko bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu munyamakuru wari icyitegererezo muri uyu mwuga.

Jean Lambert Gatare yari azwi cyane mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, akaba yarakoze ku maradiyo atandukanye, arimo iyahoze ari ORINFOR n’Isango Star. Ubuhanga bwe mu gusobanura no gusesengura ibijyanye n’imikino byatumye benshi binjira muri uyu mwuga bamufata nk’icyitegererezo.

Urupfu rwe rwateye agahinda abakunzi b’itangazamakuru, bagenzi be mu kazi, ndetse n’umuryango we. Biteganyijwe ko gahunda yo kumuherekeza no gusezera bwa nyuma izatangazwa mu minsi iri imbere.



Izindi nkuru wasoma

Iyo urara wambaye ubusa umubiri wawe ukora ibitangaza! birihariye ku bagabo

Intwari y’abafana ituvuyemo:Urupfu rwa Mama Mukura rwashegeshe imitima ya benshi

Ubufatanye bushya hagati ya DRC n’u Rwanda: ibiganiro biratanga icyizere

Ubufatanye bushya hagati ya DRC n’u Rwanda: ibiganiro biratang

Sinzi aho APR FC na Police FC zihagaze! - Afhamia Lotfi mu kiganiro n’itangazamakuru



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-24 14:44:47 CAT
Yasuwe: 212


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubiri-wa-Jean-Lambert-Gatare-wagejejwe-mu-Rwanda-Itangazamakuru-ryabuze-Intwari.php