Ubwo nabaga mfite imyaka 15 byasaga naho mfite imyaka 18 -Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yibukije urubyiruko ko guteta ari byiza ariko ko bigira igihe cyabo, ukagira igihe cyo guteta ariko ukagira n'igihe cyo kwitonda ugatekereza ejo hazaza kuko uba utazi uko ejo bizagenda.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'urubyiriko rw'abakorerabushake basaga 7,500 aho bahuriye muri BK Arena ubwo bizihizaga isabukuru y'imyaka 10 bamaze batangiye gahunda y'ubukorerabushake.
Perezida Pual Kagame yunzemo ko urubyiruko rwo muri iki gihe rufite amahirwe menshi we n'urugangano rwe batigeze bagira ubwo bari urubyiruko bityo bakaba bagomba no kuyabyaza umusaruro bakirinda guteta no mu gihe cyidakwiye.
Nyuma y'ijambo ry'umukuru w'igihugu,urubyiruko rwahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo, uwitwa Umutoni Nadege ari nawe wari Umuhuzawamagambo kuri uwo munsi abaza Perezida kuri gahunda y'ubukorerabushake.
Ati"namwe mwanyuze mu gihe cyacu muba urubyiruko ndagirango mu dusangize uburyo umuco w'ubukorerabushake uko wari uhagaze muri icyo gihe."
Ubwo Perezida Paul Kagame yamusubizaga icyo kibazo yamubwiyeko ikibazo amubajije gikomeye amubwirako mu gihe cye batabonaga umwanya wo guteta."
Ati"Icyo kibazo umbajije kirakomeye ,nibyo koko nabaye muto nkamwe,ariko nkanjye igihe nabaga mfite imyaka 10 ariko reka mpere kuri 15 hari n'abandi hano wenda bafite 15 cyangwa abataje hano, njye muri icyo gihe mu byukuri nabaga mfite nk'imyaka 18 ntabwo yabaga ari 15."
Arongera ati" Icyo nshaka kuvuga n'uko njye n'abandi ibyo twanyuzemo nta guteta, nta mpamvu yo guteta,kudateta rero byatumaga utekereza uti ariko ejo hameze hate,kuki ari njye bibaho gutya, ese nabivamo gute?."
Yakomeje ati"Ntibigarukire aho ukishakamo uruhare rwawe, uri umwana ukabona ibintu byose birakurenze, n'abakuru birabarenga nkanswe, ariko ntibikubuza gushakisha uruhare rwawe cyangwa impamvu cyangwa kwibaza n'icyakorwa."
Kubera iyo mpamvu yahereyeho asaba urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo y'ubuto abibutsa kudateta cyane ariko ushaka guteta kuko nabyo ari byiza mu buzima akabikora mu gihe cyabyo.
Perezida Kagame yongeye kwibutsa urubyiruko ko ubuzima bwiza atari tombola kuko niyo watombola amafaranga udafite mu mutwe hazima araguhitana ukiyafite cyangwa akarigita akabura.
Ati"Niyo wakurira mu buzima bwiza,ubuzima bwiza ni ubuhe ariko? ubuzima bwiza ntabwo ari tombola ,n'uwatomboye bimwe bagura amatike ya tombola ukabona amafaranga menshi udakuze mu mutwe araguhitana ukiyafite,cyangwa akagira atya akarigita akabura."
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show