English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubushinjacyaha bwasabiye Muheto gufungwa umwaka n’amezi umunani kubera ibyaha 3 aregwa.

Uuyu munsi ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto Nshuti Divine yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.

Ni urubanza rwabereye mu ruhame, rwitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’itangazamakuru ndetse n’inshuti ze n’abandi bo mu muryango we.

Muheto Divine yemeye icyaha cyo kugonga ariko akavuga ko atahunze, yemera icyaha cyo gutwara yasinze no gutwara ikinyabiziga nta byangombwa bya burundu afite.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha Muheto aregwa n’uburyo yakoze impanuka. Tariki 20 Ukwakira 2024 yari yasohokeye mu kabari ka Atelier Du Vin gaherereye muri Kicukiro hafi ya Sonatubes. Mu ma saa sita z’ijoro ubwo yari mu modoka yo mu bwoko bwa KIA SPORTAGE, atashye atwara yanyoye ibisindisha, ageze mu kagari ka Nyakabanda muri Kicukiro mu muhanda werekeza i Remera, ata umuhanda agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo ndetse n’imodoka irangirika.

Yagize ubwoba ava mu modoka arahunga kugeza ubwo abaturage baje guhuruza Polisi. Nyuma yibutse ko hari telefone ze yasize mu modoka, nyuma aragaruka aje kuzifata azi ko nta rwego rwa polisi ruhari, ni ko yafashwe aho yabanje guhakana ko atari we wari utwaye ikinyabiziga ariko nyuma aza kwemera ko ari we wari uyitwaye.

Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ibimenyetso bimuhamya ibyaha bitatu aregwa. Bamusanzemo igipimo cy’umusemburo (alcohol) cya 4.00 mu gihe umuntu utwaye ikinyabiziga atagomba kurenza 0.8.

Muheto yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Maitre Iyakaremye Bosco, Maitre Rutabingwa Athanase na Maitre Safari Kizito. Ibyaha yemera arabisabira imbabazi, akavuga kandi ko atigeze agora inzego z’Ubugenzacyaha mu gihe cy’ibazwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Muheto yafashwe afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo aho yari amaze kumenya amategeko yo mu muhanda, ariko ikosa ryabayeho ngo ni uko yakoze impanuka nta ruhushya rwa burundu (permis definitif) afite.

Muheto avuga ko amaze gukora impanuka, abantu benshi bahuruye batangira kumuhamagara mu mazina, agira ubwoba ko bashobora kumugirira nabi ndetse bakaba bamufotora. Ngo ni yo mpamvu yahise ahunga kugira ngo aze kugaruka inzego z’umutekano zimaze kuhagera.

Miss Muheto yasohotse mu modoka ya RIB ari kumwe na Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta na we watangiye kuburanishwa

Miss Muheto yasohotse mu modoka ya RIB ari kumwe na Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta na we watangiye kuburanishwa

Ubushinjacyaha buvuga ko guhunga byari mu rwego rwo guhisha no gusibanganya ibimenyetso. Mu gihe yabazwaga n’Ubugenzacyaha, ngo Muheto yabwiye umupolisi wari uhari ko atari we wari utwaye imodoka, nyuma aza kugirwa inama yo kubyemera kuko nta yandi mahitamo yari afite.

Ibihano Ubushinjacyaha bwasabiye Miss Muheto.

Ubushinjacyaha bwasabye ko ku cyaha cyo gutwara yasinze yahanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180. Ku cyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwemewe afite, Ubushinjacyaha bwasabye ko yahanishwa igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi icumi, hanyuma ku cyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.

Muri rusange, Ubushinjacyaha bwasabiye Muheto gufungwa umwaka n’amezi umunani n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 220 kubera ibyo byaha bitatu aregwa. Urubanza rwe ruzasomwa tariki 6 Ugushyingo 2024 saa cyenda z’amanywa.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Yazanye ibikomere ku matako azana amaraso no mu myanya ye y’ibanga – Ubushinjacyaha.

Impuguke 16 zari zimaze umwaka ziga gutubura imbuto zitandukanye zahawe impamyabumenyi.

Amakuru agezweho: Urukiko rumaze gutangaza ibihano rwafatiye Miss Muheto.

Umudepite yajyanywe kwa muganga igitaraganya kubera gukubitirwa mu Nteko.

Kubera agatama Yaka Mwana yisanze mu gihome.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-31 13:44:37 CAT
Yasuwe: 51


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubushinjacyaha-bwasabiye-Muheto-gufungwa-umwaka-namezi-umunani-kubera-ibyaha-3-aregwa.php