English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rurigirwaho kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima  n'ibihugu 25.

 

 Umwihariko w'u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ibidukikije urigirwaho n'ibihugu birenga 25 biturutse mu bice bitandukanye.

Ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga ya 7 y'iminsi 5, mu Karere ka Musanze yateguwe na UNESCO, ku bufatanye n'imiryango itandukanye ifite aho ihuriye no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ibidukikije.

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y'Igihugu ikorana n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku burezi,Ubumenyi,Umuco n'Itangazamakuru Albert Mutesa yemeje ko iyi nama ije ari ingirakamaro aho buri gihugu kizagaragaza umwihariko gifite mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ariko uzaba ari n'umwanya w'u Rwanda ku kwigirwaho.

Mutesa yavuze ko bimwe mubyo u Rwanda ruzigirwaho harimo uburyo abaturage bisanze bafite inyungu mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima aho kubyangiza.

Yagize ati:"twe turi ku rwego rushimishije kuko dufatanya n'abaturage, hakozwe byinshi na Leta ngo abaturage baturiye ibyanya bibakikije nka Parike y'Ibihunga,Gishwati na Mukura ,  bari ku isonga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko inyungu yose ibonetse igera ku 10%, mu bukerarugendo arabagarukira akabagirira akamaro.

RDB yafashe abahoze ari ba rushimusi barigishwa barasobanukirwa ndetse banahabwa n’inshingano zo kurinda inyamaswa bahoze bashimuta nyuma bigishwa n’imyuga izabafasha mubuzima bwabo bwa buri munsi , banigishwa gukora imishinga, ndetse bashyirwa no mu mahuriro abafasha kwiteza imbere habaho gusangira inyungu iturutse mu bukerarugendo."

Akomeza agira ati:"Twatanze urugero , nko mu birunga iyo abaturage babonye ingagi cyangwa  Izindi nyamaswa bazisubizayo kuko bazi ko arizo zizana ba Mukerarugendo,  gusangira nabo rero  inyungu ni ingenzi."

 

Parike ya Gishwati na Mukura irigirwaho

 

Mutesa avuga ko  Parike ya Gishwati na Mukura zifite umwihariko ukwiye kwigirwaho n'amahanga bagendeye ku buryo byari amwe  mu mashyamba ari mu marembera bitewe n'uburyo abaturage bayatemaga ndetse bakanayatwika ariko kuri ubu hakaba ari ahantu habungabunzwe bigera naho  hashyirwa mu rwego rwa UNESCO.

Kuri ubu hari imishinga myinshi abaturiye Parike ya Gishwati na Mukura bari gukora ijyanye n'Ubuvumvu by'umwihariko bukorwa n'abagore iterwa inkunga na UNESCO mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere hadahutajwe urusobe rw'ibinyabuzima.

Cyiza Beatrice umuyobozi Mukuru ushinzwe ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe muri Ministeri y'Ibidukikije yemeje ko iyi nama yiga uko umuntu abana n'ibinyabuzima cyangwa ibidukikije ije kubafasha kuzuza inshingano bihaye no kugera ku ntego ya 2030.

 Ashima abaturage aho bamaze kumenya ibyiza byo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ndetse usanga ubuyobozi icyo bukora ari ukubibutsa gusa.

Agira ati:"amahanga turi kwigira hamwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n' ibidukikije dufatanya kuko si ibyacu gusa tubihuriyeho.

 Iyi nama iradufasha kugera ku ntego zacu, nka minisiteri hari byinshi dukora mu kubungabunga ibidukikije  no kwisuzuma tugereranyije nuko ibindi bihugu bikora rero biradufasha kugira ubufatanye n’ibyo bihugu.

Ubwo hatangizwaga iyi nama ya 7 hagaragajwe ubushakashatsi bwakozwe n'abanyarwanda mu kubungabunga ibinyabuzima bito ndetse n'ibinini bigamije gutanga  amasomo yakwigirwaho.

Cyiza yagize ati:"abaturage bamaze kumenya ko nk'iminyorogoto,udushishi n'utundi tunyamaswa Duto twifashishwa ku gukora ifumbure abaturage barabizi icyo dukora ni ukubibutsa,imbaraga zashizwemo ni izo kwigirwaho."

Parike y'Ibirunga yashyizwe mu byanya bya UNESCO muri 1983 naho Parike ya Gishwati na Mukura bishyirwamo mu Mwaka wa 2021

 

Iri huriro byari byitezwe ko ryitabirwa n'ibihuhu bigera kuri 34 aho rizamara Iminsi 5 byitezwe ko abahagarariye ibihugu byabo bazasura ibice bitandukanye bifite umwihariko wo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima.

 

 

Yanditswe na Yves Iyaremye



Izindi nkuru wasoma

Impamvu Abanyapolitiki mu Rwanda Bashyigikiye Ingamba za Leta zo Kurinda Igihugu

Tour du Rwanda 2025: Uko isiganwa ryatsinze impungenge z'umutekano nyuma yo kugenda neza.

Ibihano by’amahanga ntibibangamiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda- Abashoramari.

Impamvu Ubwongereza bwanze kongera kwishyura u Rwanda amafaranga ku masezerano y’Abimukira.

Menya ibihano Canada yafatiye u Rwanda n’ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-05-05 09:39:13 CAT
Yasuwe: 139


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rurigirwaho-kubungabunga-urusobe-rwibinyabuzima--nibihugu-25.php