English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda na Eswatini basinyanye amasezerano y'ubufaanye mu nzego zitandukanye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, u Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y'imikorere mu bya gisirikare n'umutekano, ubufatanye mu bya gipolisi no guhana ubumenyi mu bijyanye na serivise ndetse n'ivanwaho rya Visa kuba dipolomate.

Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezeano wayobowe na Perezida Paul Kagame ndetse n'umwami wa Mswati III wa Eswatini.

Perezida Paul Kagame wamwakiriye muri Village Urugwiro, yamushimiye kuba yaraje kwifatanya n’Abanyarwanda muri uriya muhango.

Ati: "Twanyuzwe no kuhaba kwanyu. Uru ruzinduko rurashimangira ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti kandi tugomba guharanira gukomeza muri uwo mujyo, ikindi umubano wacu ukagera kure."

Mu ijoro ryo ku Cyumweru Umwami Mswati III yagaragaye mu bayobozi Perezida Kagame yakiriye ku meza.

Kuva Umwami Mswati III yagera mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye. Ku wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, yasuye Icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.

Umwami wa Eswatini Mswati III  yashimye Perezida Paul Kagame kuba yaratsinze amatora ndetse amwifuriza ishya ni ihirwe muri manda y'imyaka itanu iri imbere.



Izindi nkuru wasoma

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe lgorora (RCS) rwanyujije umweyo mu bakozi bayo.

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154.

Impuguke 16 zari zimaze umwaka ziga gutubura imbuto zitandukanye zahawe impamyabumenyi.

Raporo ya MINISANTE igaragaza ko nta muntu urwaye virusi ya Marburg mu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-13 16:12:28 CAT
Yasuwe: 75


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-na-Eswatini-basinyanye-amasezerano-yubufaanye-mu-nzego-zitandukanye.php