‘Sunika Simbabara’: Itsinda ry’abakobwa bato rikomeje kuzengereza abaturage b’i Rubavu
Mu Mudugudu wa Kiroli, Akagari ka Murara mu Murenge wa Rubavu, haravugwa itsinda ry’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure biyise ‘Sunika Simbabara’, rikomeje guteza umutekano mucye, abaturage bakavuga ko aba bana bishoye mu businzi n’uburaya, bigatuma barara mu mihanda, bagakora ibidasanzwe.
Iki kibazo kimaze gufata intera idasanzwe cyane cyane mu bice by’isantere bise “iya Kigali” no “Ruhengeri”, aho abaturage bavuga ko babayeho mu bwoba n’akababaro batewe n’aba bana b’abakobwa bafatwa nk’abasuzugura ababyeyi, bakirirwa mu tubari banywa inzoga z’inkorano, cyane cyane urwagwa, nk’uko bivugwa na Imaniranzi Coco, umwe mu batuye muri ako gace.
Ati “Bigize indaya, bafite imyaka mike iri munsi ya 15, ntibiga, barara mu muhanda banywa inzoga bagateza umutekano mucye.’’
Ngizwenimana Jean Claude, usanzwe ari Inshuti y’Umuryango muri uwo mudugudu, yavuze ko bagiye babagira inama, banatanga raporo mu buyobozi bw’akagari n’umurenge, ariko ko ikibazo cyabananiye.
Ati “Twavuze turananirwa, ni Leta ishobora kugira icyo ikora kuko ikibazo cyararenze.’’
Bamwe mu babyeyi bareraga aba bana bavuga ko hari abagore bakuru babashora mu buraya, babashuka ko bagiye kubafasha kubaho, nyamara babahindura ibicuruzwa by’igitsina.
Yagize ati “Umwuzukuru wanjye yigaga neza, none ntakiri mu ishuri, ararara hanze, anyura mu madirishya yinjiye nijoro.’’
Ku rundi ruhande, bamwe mu bagore bashinjwa kugirana imikoranire n’abo bana, barabihakana, bavuga ko bahurira mu kabari gusa ariko ko badasangiye imyitwarire.
Umwe muri bo yagize ati “Badushyira mu majwi ngo turi indaya kuko duhuriye aho bacururiza inzoga, nyamara natwe tutazi ibyo aba bana binjiyemo.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise, avuga ko atemera ko ikibazo gikiriho, ariko yemeza ko habayeho abakobwa bakuru bigeze gucuruza mu tubari, bakaba barirukanywe n’ubuyobozi.
Ati “Twigeze kuhavana abakobwa b’indaya bari bakuze, ariko turimo kongera ubugenzuzi kugira ngo turebe niba koko hari abana bataye umurongo.
Abaturage basaba ko hakorwa igenzura ryimbitse, hakanashyirwaho ingamba zihamye zo kurengera abana b’abakobwa no kugarura umutekano mu midugudu.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show