English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

‘Sunika Simbabara’: Itsinda ry’abakobwa bato rikomeje kuzengereza abaturage b’i Rubavu

Mu Mudugudu wa Kiroli, Akagari ka Murara mu Murenge wa Rubavu, haravugwa itsinda ry’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure biyise ‘Sunika Simbabara’, rikomeje guteza umutekano mucye, abaturage bakavuga ko aba bana bishoye mu businzi n’uburaya, bigatuma barara mu mihanda, bagakora ibidasanzwe.

Iki kibazo kimaze gufata intera idasanzwe cyane cyane mu bice by’isantere bise “iya Kigali” no “Ruhengeri”, aho abaturage bavuga ko babayeho mu bwoba n’akababaro batewe n’aba bana b’abakobwa bafatwa nk’abasuzugura ababyeyi, bakirirwa mu tubari banywa inzoga z’inkorano, cyane cyane urwagwa, nk’uko bivugwa na Imaniranzi Coco, umwe mu batuye muri ako gace.

Ati “Bigize indaya, bafite imyaka mike iri munsi ya 15, ntibiga, barara mu muhanda banywa inzoga bagateza umutekano mucye.’’

Ngizwenimana Jean Claude, usanzwe ari Inshuti y’Umuryango muri uwo mudugudu, yavuze ko bagiye babagira inama, banatanga raporo mu buyobozi bw’akagari n’umurenge, ariko ko ikibazo cyabananiye.

Ati “Twavuze turananirwa, ni Leta ishobora kugira icyo ikora kuko ikibazo cyararenze.’’

Bamwe mu babyeyi bareraga aba bana bavuga ko hari abagore bakuru babashora mu buraya, babashuka ko bagiye kubafasha kubaho, nyamara babahindura ibicuruzwa by’igitsina.

Yagize ati “Umwuzukuru wanjye yigaga neza, none ntakiri mu ishuri, ararara hanze, anyura mu madirishya yinjiye nijoro.’’

Ku rundi ruhande, bamwe mu bagore bashinjwa kugirana imikoranire n’abo bana, barabihakana, bavuga ko bahurira mu kabari gusa ariko ko badasangiye imyitwarire.

Umwe muri bo yagize ati “Badushyira mu majwi ngo turi indaya kuko duhuriye aho bacururiza inzoga, nyamara natwe tutazi ibyo aba bana binjiyemo.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise, avuga ko atemera ko ikibazo gikiriho, ariko yemeza ko habayeho abakobwa bakuru bigeze gucuruza mu tubari, bakaba barirukanywe n’ubuyobozi.

Ati “Twigeze kuhavana abakobwa b’indaya bari bakuze, ariko turimo kongera ubugenzuzi kugira ngo turebe niba koko hari abana bataye umurongo.

Abaturage basaba ko hakorwa igenzura ryimbitse, hakanashyirwaho ingamba zihamye zo kurengera abana b’abakobwa no kugarura umutekano mu midugudu.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Ni nde uzahabwa urufunguzo? APR FC mu biganiro bya nyuma n’abatoza 2 bakomeye muri Afurika

Rubavu: UTB yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko ruhabwa umukoro

Rubavu: Utu dusimba twigaruriye imyaka yacu-Uko abaturage baturiye Nyamyumba bari kubogoza

Rubavu: Mupaka Shamba Letu yasabwe ubuvugizi ku bikomeje kugora abacuruzi bambuka umupaka

Impinduka zikomeye muri Manchester United: Abakinnyi 8 b’ibikomerezwa bagiye gusezererwa



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-15 07:18:36 CAT
Yasuwe: 199


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sunika-Simbabara-Itsinda-ryabakobwa-bato-rikomeje-kuzengereza-abaturage-bi-Rubavu.php