English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Singapore: Perezida Kagame yateye igiti gifite igisobanuro gikomeye mu ishuri kaminuza ikomeye.

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Singapore yatangiriye muri Kaminuza ya Nanyang Technological University, yanasize ahateye igiti kitwa ‘Umukunde’ gifite igisobanuro gikomeye.

Perezida Kagame wageze muri iri shuri mu gitondo cya kare [mu masaha y’i Kigali] cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, yabanje gusura bimwe mu bikorwa by’iyi kaminuza bigararagaza amateka yaryo yatumye iza mu mashuri akomeye ku Isi.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa, Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro kitabiriwe n’abantu bagera mu gihumbi (1 000).

Ni ikiganiro cyagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo arimo ashaririye yatumye habaho Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo rwiyubatse ruhereye hafi y’ubusa.

Yavuze ko ubwo u Rwanda rwari rumaze kuva muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, benshi babonaga u Rwanda rudashobora kuva mu bibazo rwarimo.

Yagize ati “Inzira yo kubaka ubusugire bw’Igihugu yagaragara nk’inzozi zidashoboka. Ariko Igihugu cyacu cyazamuye ubukungu bwacyo ubu buhagaze neza.”

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rwe muri iyi Kaminuza ya ya Nanyang Technological University, atera igiti cy’urwibutso kitwa ‘Umukunde’ kizwi nka ‘Asam’ muri Singapore, gisobanura kugira ubumenyi mu ngeri nyinshi no kwigira mu rwego rwo guhanga udushya no gukora ibiramba.



Izindi nkuru wasoma

Marine Le Pen nta zitabira amatora ya Perezida nyuma yo guhamwa n’icyaha

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu Eid al-Fitr, abibutsa indangagaciro z’impuhwe n’ubumwe

Nyagatare: Umuzamu w’Ishuri Mpuzamahanga rya Samaritan yishwe atemwe

Leta ya Congo yateye umugongo umusanzu wa Joseph Kabila

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye



Author: Ndahimana Petrus Published: 2022-09-30 16:24:28 CAT
Yasuwe: 217


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Singapore-Perezida-Kagame-yateye-igiti-gifite-igisobanuro-gikomeye-mu-ishuri-kaminuza-ikomeye.php