English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Senegal: Hatashwe ahabumbiye amateka ya Jenoside

 

Ubwo hakorwaga umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kunshuro 29 abanyarwanda  n’inshuti z’u Rwanda  batuye muri Senegale batashye ahabumbatiye amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Umuhango wabereye kuri ‘Place du Souvenir Africain’, ahafunguwe ku mugaragaro nkahantu hagenewe kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (hundred nights’ exhibition), hanasanzwe hari ikimenyetso cyo Kwibuka, hanashyirwa indabo mu rwego rwo guha agaciro n’icyubahiro bikwiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa IBUKA muri Senegal, Dr Yves Rwogera Munana, yagarutse kumateka n’inzira y’umusaraba Abanyarwanda banyuzemo mu gihe cya Jenoside ubwo amahanga n’imiryango mpuzamahanga irebera.

Yakomeje yihanganisaha imireyango y’abarokotse Jenoside ndetse anashimira cyane RPF Inkotanyi zayihagaritse.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, unashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau, yavuze kumateka y’icuraburindi yaranze u Rwanda ndetse ko ibyabaye byatewe na politike mbi yabayobozi hariho kuri icyo gihe  jenoside yakorewe Abatutsi

Yakomeje ashima Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, zakoze ibishoboka byose mu mbaraga zabo zigahagarika ubwicanyi bwari bwibasiye Anyarwanda .

Yaboneyeho no gusaba abari baraho kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo yayo, kuko aricyo cyiciro abateguye bakanakora Jenoside bagezeho. Ndetse abagize uruhare muri Jenoside bari hirya no hino kimwe n’abayipfobya, bakwiye gukurikiranwa bakabiryozwa. Yasabye Umuryango Mpuzamahanga gukumira ibikorwa byose byaganisha kuri Jenoside, anagaruka ku mwanzuro w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2018, yemeje ko itariki ya 7 Mata ya buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Saliou Sow, Minisitiri ushinzwe guteza imbere Ubureganzira bwa Muntu n’Imiyoborere myiza muri Ministeri y’Ubutabera, yashimye umuhate n’imbaraga u Rwanda rwakoresheje nyuma yo guhagarika Jenoside rukaba rujyeze kwiterambere.

Bamwe mubatanze ubuhamya muri uyu muhango bagarutse kurugendo rw’ubuzima butari bworoshye banyuzemo muri Jenoside .

 

Abitabiriye umuhango bagejejweho umuvugo wiswe  ISHAVU wanditswe na Denyse Muhoza

Yanditswe na Murwanashyaka Sam

 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Ishyaka n'ihirwe!: Neymar arahindura amateka muri Santos.

RDC: Umukozi wa Minisiteri y’Ingabo ahagaritswe azira gukoresha amagambo y’amateka.

Tariki 23 Mutarama 1991: Umunsi Ingabo za RPA zahinduye amateka y’u Rwanda.

Ingamba z’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngororero: Icyitegererezo cy'ubukerarugendo nyaburanga n'umurage w'amateka mu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-04-08 16:05:52 CAT
Yasuwe: 129


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Senegal-Hatashwe-ahabumbiye-amateka-ya-Jenoside---.php